Hagiye gushyirwaho imyubakire yemewe ku batuye mu duce dushobora kugirwaho ingaruka n’imitingito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, cyatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza mashya agenga inyubako, ku buryo inzu zizahubakwa zizaba zifite ubushobozi bwo kutanyeganyezwa byoroshye n’imitingito cyane ko hari n’izagiye zangirika hatabayeho umutingito ukabije.

Umutingito ukomeye wabayeho kuva Nyiragongo yaruka, ukangiza imihanda n’inzu mu Karere ka Rubavu wari ku gipimo cya 5,3. Mu gihe ubusanzwe mu mibare iranga ubukana bw’imitingito 5,3 ubarwa nk’umutingito uringaniye naho ukomeye utangira kubarwa guhera kuri 6,3 kuzamura.

Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Felix Nshimyumuremyi, yavuze ko inzu zubatswe mu duce twangijwe n’ikirunga muri Rubavu zubatswe mbere ya 2012, bivuze ko inyinshi zubakishijwe amatafari ya rukarakara, bikaba aribyo byatumye zisenyuka byoroshye.

Ati “Amabwiriza mashya y’imyubakire tugiye gushyiraho azaba arimo uburyo inyubako zidashobora kwangizwa n’imitingito, kuko abangirijwe benshi bari barubakishije rukarakara, rero ni ngombwa ko hajyaho uburyo bushya bw’imyubakire buzatuma inzu zidapfa gusenyuka.”

Nshimyumuremyi akomeza avuga ko bimwe mu bizaba bigize inzu zizubakwa mu duce dushobora kugirwaho ingaruka n’iruka ry’ikirunga, ari amatafari ahiye, amatafari akoresheje isima, ibyuma bya ‘fer a beton’ n’ibindi, kuko byo ntibishobora gupfa kwangizwa n’umutingito cyereka igihe habayeho ukabije cyane.

Yongeyeho ati “Abantu batuye mu duce dufite ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga bazimurwa bajyanwe ahandi. Tugomba guhora twiteguye kuko dutuye mu gace kabarizwamo ibirunga [bikiruka].”

Amakuru ava muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yemeza ko iyi minisiteri igiye gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu rwego rwo kunoza imyubakire ikwiranye n’ibice bishobora kugerwaho n’ingaruka z’ikirunga.

U Rwanda ni igihugu gituye mu gace kabarizwamo ibirunga byinshi, imisozi n’amashyamba, bikaba ariyo mpamvu guverinoma itekereza gushyiraho imyubakire ihamye ijyanye n’igihe ndetse n’imiterere ya buri Karere.

Igishushanyo mbonera cy’imyubakire giheruka, cyakozwe mu 2015 gusa hari gukorwa ikivuguruye cya 2019, ari nacyo kizaba kirimo uburyo bushya inzu zituye mu duce dushobora kwangizwa n’ikirunga tugomba kuba duteye.

Hagiye gushyirwaho uburyo bushya bw'imyubakire muri Rubavu mu duce dufite ingaruka nyinshi zo kwangirizwa n'imitingito



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)