Hakenewe miliyoni 32 Frw zo gukodeshereza abasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo -

webrwanda
0

Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yashegeshe bikomeye Umujyi wa Goma no mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC.

Muri rusange mu Karere ka Rubavu, abaturage bose bahuye n’ibiza bagasenyerwa n’imitingito kuri ubu kababa bakeneye ubufasha ni 3202.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abaturage bamaze guhabwa ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho ari 2211. Mubyo bagiye bahabwa harimo umuceri, ifu y’akawunga, amavuta, ibishyimbo n’ibindi.

Ati “Ku muntu utishoboye hari uburyo leta n’abaturage bamufasha ariko iyo ari uwishoboye, aba yishoboye agerageza uburyo bwo kuba yakwiyubakira. Abatishoboye n’ubundi turi kububakira, ubwo n’abo bagize ibyago bazafashwa muri ubwo buryo.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’ayangiritse ku buryo hamaze kubarurwa agera ku 1200 muri aka karere ka Rubavu.

Aba baturage basenyewe by’umwihariko abatishoboye bafashijwe gukodesherezwa aho kuba babaye mu gihe cy’amezi atatu. Muri bo harimo imiryago 14 yo mu Murenge wa Rubavu.

Guverineri Habitegeko ati “Hari n’indi miryango leta iri gushakira amazu yo gukodesha aho mu Murenge wa Rubavu hari imiryango umunani, mu wa Gisenyi ikaba 13, Rugerero 196, Nyamwumba ni 123 ndetse n’umuryango umwe wo mu Murenge wa Nyundo.”

Yakomeje agira ati “Muri rusange ingengo y’imari ikenewe mu gukodesha amazu 355 mu gihe cy’amezi 3 ni 32 730 000Frw.”

Abaturage bamaze guhabwa ubufasha by’umwihariko abahawe ibiribwa n’ibikoresho babwiye IGIHE ko bashimira ubuyobozi n’abandi bagiraneza babagobotse muri ibi bihe bikomeye byakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Akimana Josephine ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco na bwo inzu isenyutse sinagira icyo ndokora mara iminsi ndara hanze ariko kuri ubu ncumbikiwe n’abavandimwe.”

“Ndashima abatwibutse kuko batugobotse ngo tubone icyo kurya mu gihe cyo kongera gushaka imibereho.”

Muri aka karere kandi hasigaye imiryango 991 itaragerwaho n’ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho.

Abo inzu zabo zasenyutse bikabije barasaba ubufasha
Inzu zikorerwamo bucuruzi nazo ziri mu zasenywe n'imitingito mu karere ka Rubavu
Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yangije bikomeje inzu z'abaturage
Imitingito yangije imihanda n'inzu muri Rubavu
Hari inzu z'abaturage zangijwe bikomeye n'imitingito



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)