Hakizimana Etienne wamamaye nka Pasiteri Steven yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w’imyaka 36 yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ubwo yari atorotse, ku wa 16 Kamena 2021. Hari nyuma y’umunsi umwe amaze guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Pasiteri Hakizimana Etienne yakunze kuvugwa mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we wa mbere basezeraniye i Rusizi. Aba bombi bagiye gukorera umurimo w’Imana muri Uganda mu 2012 ariko bagezeyo ubuzima buranga bagaruka mu Rwanda.

Mu 2016, ubwo bari bamaze kubyarana abana babiri, batangiye kugirana amakimbirane ndetse nyuma baza guhabwa gatanya mu byemewe n’amategeko.

Mu 2018, Pasiteri Hakizimana yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri tombora izwi nka Green Card gusa kugeza ubu ntarabona ubwenegihugu bwa Amerika. Hari hashize igihe atandukanye n’uwari umugore we, Kwizera Marie Claire na we usanzwe ari umuvugabutumwa muri ADEPR.

Mu Ukuboza 2019, Pasiteri Hakizimana yagarutse mu Rwanda arongora umugore wa kabiri ndetse bakora ubukwe mu birori byari binogeye ijisho. Nyuma ahita asubira muri Amerika.

Bikekwa ko ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku biganiro yakoze kuri shene za YouTube mu minsi ishize ubwo yari yagarutse mu Rwanda mu bikorwa birimo kwamamaza filime nshya ari kunyuza mu bitangazamakuru yashinze.

Mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye bakorera kuri YouTube mu Rwanda, yagarutse ku buryo yajujubijwe n’urushako, aho yatandukanye n’umugore we wa mbere, ndetse ngo n’abo yagiye ahura nabo nyuma ‘Baramusajije’.

Ku wa 15 Kamena 2021, ni bwo Pasiteri Hakizimana yahamagajwe na RIB, gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko atigeze yitaba ahubwo yahise ategura urugendo rusubira muri Amerika igitaraganya.

Ku wa 16 Kamena 2021, ni bwo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yari agiye gufata rutemikirere ngo yerekeze aho asanzwe aba i Washington.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mupasiteri afungiye mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Yafashwe ku wa 16 Kamena 2021. Akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking], dosiye ye ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.”

Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Mu butumwa bwe, Dr Murangira, yavuze ko RIB isaba abantu kwitwararika ku gukangisha abo bashakanye ko bashobora kubaharabika kuko bihanirwa n’amategeko.

Ati “Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

Pasiteri Hakizimana aramutse ahamijwe icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga yahanishwa ingingo ya 35 y’itegeko No60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

IGIHE yamenye ko uyu mugabo yarezwe n’umugore we wa kabiri ko yamuhojeje ku nkeke ndetse agomba kwitaba urukiko muri Nyakanga 2021.

Pasiteri Hakizimana yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa [cyber stalking]
Aha ni mu 2018 ubwo Pasiteri Hakizimana yerekezaga muri Amerika bwa mbere
Aha yari mu kwezi kwa buki n'umugore wa kabiri barushinze mu Ukuboza 2019



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)