BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko amakuru y'ihunga rya Muswati III yatangajwe n'ikinyamakuru cya Leta muri Afurika y'Epfo kizwi nka SABC.
Mu minsi igize impera z'icyumweru gishize, ni bwo imyigaragambyo yari yakaze cyane nubwo Leta yari yabujije abaturage kwigaragambya ariko ntibyababujije kubikora.
Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n'amatora.
Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n'ubwami.
Umwami Mswati III w'imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82.
Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by'abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk'uko Banki y'isi ibivuga.
Mu myaka ishize, Sam Mkhombe wahoze ari umunyamabanga wihariye wa Mswati (2004 kugeza 2011) yabwiye BBC ko "Umwami ari ingenzi cyane ku gihugu cy'aba-Swazi kuko ari ikimenyetso cy'ubumwe n'ikirango cyabo."
Mkombe yagize ati "Abantu bakunda umwami wabo kandi bemera ko bamuhawe n'Imana."