Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 27 Kamena 2021, cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Umurage wo guharanira, gusigasira no kwimakaza”.
Muri icyo kiganiro cyatumiwemo na Murebwayire Josephine nk’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, hibanzwe ku buryo urubyiruko rushobora kwimakaza indangagaciro y’Ubunyarwanda nk’umuzi w’ubumwe bw’abenegihugu kurusha uko rwakwibona mu ndorerwamo z’amoko.
Hagaragajwe ko muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi hakiri icyuho mu gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku babyiruka, by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside.
Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko abenshi batiboneye kuri ayo mateka ku buryo no kubayobya byoroha.
Kubaha inyigisho zabafasha kuva mu rwobo rw’ingengabitekerezo yo ku ishyiga bashobora kugushwamo n’abo babana, cyangwa kugira ngo badaha agaciro ibinyoma by’abafite ingengebitekerezo bashobora guhurira nabo hanze; byakorerwaga mu itorero rya buri mwaka rizwi ku izina ry’Indangamirwa.
Mu nshuro 12 ryari rimaze kuba kugeza mu 2019 ubwo ryitabirwaga n’abagera kuri 698 bavuye mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, bagiye bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku bya gisirikare, bakigishwa kumenya u Rwanda no kurukunda, intambwe y’intore, gutarama, guhiga, kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika.
Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko mu 2020 na 2021 iryo torero ritakomeje kubera COVID-19, ariko hakaba hari gutegurwa uko ryazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo izo nyigisho zibakundisha igihugu zikabarinda ingengabitekerezo bakiyumvamo Ubunyarwanda zikomeze.
Yagize ati “Turimo turategura itorero rikoresheje ikoranabuhanga. […] Turatangira n’ibiganiro, tubaganiriza aho bari dukoresheje ikoranabuhanga.”
Yasobanuye ko hakiri gukorwa “inyigo y’amasaha ibiganiro byazajya bitangwamo mu gihe gikwiye” cyane ko amasaha y’ibihugu barimo atandukanye.
Murebwayire yavuze ko kugira ngo iryo koranabuhanga rizatange umusaruro ryifuzwaho bizasaba ko urubyiruko rwitabira ibyo biganiro rubishyizeho umutima.
Yagize ati “Nk’uko mu rusengero cyangwa mu kiliziya iyo ugiye gusenga ufite ibindi bikurimo, ibyo bakubwiye ntubyumva wumva ibikurimo. N’uriya rero agiye kwitabira Ndi Umunyarwanda ku ikoranabuhanga ariko afite ikindi agamije cyangwa se atabishyizeho umutima ntacyo yakuramo.”
“Igituma bizakunda ni uko iryo koranabuhanga rizahuzwa n’umutima buri muntu afite. Akabishaka, akabyifuza, akabiharanira. Uwo azagera ku musaruro.”
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangijwe mu 2013 ku busabe bw’urubyiruko rwari ruteraniye muri Youth Connect rwifuzaga kumenya amateka y’u Rwanda.
Ni ho abenshi mu babyiruka bigishirizwa imibanire y’Abanyarwanda kuva mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo n’intandaro yo kubacamo ibice babwirwa ko badahuje, ko barimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.
Basobanurirwa kandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakigishwa ubumwe n’ubwiyunge buzira amacakubiri kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Inyigisho z’iyo gahunda ku babyiruka zikunze gutangirwa mu Itorero ry’Igihugu rikorwa buri mwaka ku banyeshuri barangije ayisumbuye n’abiga mu mahanga.