Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana barenga 300 bo mu Ntara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze.
Perezida Kagame yavuze ko mu bihe byashize, u Rwanda rwageze habi nko mu mwobo, rugera aho ruzamuka ubu rukaba ruri hejuru yawo mu bikorwa bijya imbere mu kubaka igihugu, kubana neza, kuzuzanya no gukorera hamwe.
Ati 'Hari ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza ko twavuye mu cyobo tugenda tuzamuka, twubaka [...] politiki, ubukungu n'umutekano ibyo byose bigomba gushingiraho.'
Perezida Kagame yavuze ko muri uko kugwa mu mwobo no kuwuvamo, hagiye haba imbogamizi nyinshi, igihugu kikanyura mu bwumvikane buke bwabayeho mu myaka ya za 1995 kugera mu kugera mu 2010 .
Ati 'Ugiye kureba imyaka turangiza 1990 tugeze muri za 95, 96,97,98 ugasatira 2000, 2001 uko twagiye tugana mu 2010; twari dufitemo abubaka n'abasenya. Kwa kundi navugaga umuntu azamuka ava mu cyobo hari abo mwari muri kumwe muri icyo cyobo bo bagakurura bamanura hasi bagira ngo twese twibere muri icyo cyobo. Ubona nk'umuntu wurira igiti afite uri hasi ufashe amaguru amugarura hasi? Buriya ni ko twavuye muri kiriya cyobo, niko twazamutse.'
Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu azamuka hari umukurura amusubiza inyuma, bituma akoresha imbaraga nyinshi ziruta izo yakagombye gukoresha.
Ati 'Twari dufite rero abo bantu bakurura baganisha hasi, ubwo ni ukuvuga basenya. Turabazi, murabazi mwese, twarabanye batubayemo turabazi. Bake bari hano, abenshi muri abo baragiye bafashe inzira barigendera. Ariko aho bagiye hose, nta n'umwe, n'umwe rutoki umeze neza kurusha uko yagiye. Nta n'umwe rutoki. Niba hari uwo muzi muzambwire. Nta n'umwe byahiriye.'
Perezida Kagame yavuze ko bamwe bari Abaminisitiri, abandi bari abayobozi b'ingabo bo ku rwego rwa ba Jenerali. Ati 'Uzi umuntu witwa Jenerali ukuntu aba aremereye?'
Yavuze ko muri abo bose n'uwagiye ari umushoferi, yageze hanze akabura akazi yakoraga cyo kimwe n'umwarimu ndetse ko uwari minisitiri cyangwa jenerali, nawe ntaho yabona icyo yari cyo mbere.
Perezida Kagame yavuze ko abantu bameze batyo, bageze hanze babura icyo bakora, basubira inyuma kurushaho ku buryo no kubona icumbi cyangwa ubagaburira, bibasaba inkuru y'ibinyoma batanga.
Ati 'Bajya hanze mu bihugu byo mu Burayi byitwa ngo biteye imbere, byitwa ngo bifite demokarasi, uburenganzira bwa muntu bakagenda batwaye inkuru ivuga ngo aho bari bari mu Rwanda nibyo barwaniraga. U Rwanda rutagira ibyo byose ariko kubera ko mu Rwanda bibuze, n'abanyarwanda bari mu Rwanda n'abayobora ibyo batabishaka, ni bo bahunze, baje aho ibyo byose bicurirwa.'
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu biba byabakiriye, bitita ku mpamvu babihungiyemo ahubwo bireba cyane kuba byafasha abo bantu mu gukuraho ubutegetsi bw'aho bavuye.
Ati 'Mu Rwanda rero byaranze, abo bose aho bari hose n'ubu na bamwe mubona birwa basakuza. Abo bose bababeshye ngo bazabasubizayo cyangwa se barabafasha, ntacyo babafashije kuko bameze kwa kundi navugaga kuri ha nyuma ya kwa kundi bavuye hano.'
Yavuze ko icyo abo banyamahanga bafasha abahunze igihugu, ari ugutera indirimbo nk'iyo abo bahunga baba batera yo gutukana kandi ko ibitutsi nta muntu n'umwe byishe.
Ati 'Nimumbwire uwishwe n'ibitutsi, ibitutsi ntibyica.'
Icyatumye u Rwanda rutamera nk'uko abo banyamahanga n'abahunze bashaka, ngo byaturutse ku banyarwanda bazi ukuri, bazi aho bavuye, n'icyahabagejeje.
Ati 'Abanyarwanda bazi aho bageze, bazi aho bashaka kujya, ariko noneho n'abanyarwanda bazi abo ngabo. Amazina yabo uko muyazi yose, abanyarwanda barabazi. Barazi ngo kanaka na kanaka birirwa batukana, babeshya mu izina rya demokarasi, bazi ko usibye n'ibyo, nta n'ikindi bageraho. Bakagerageza inzira yo gutera umutekano muke, bakagerageza inzira yo kunyura mu binyamakuru, ku maradiyo no kuri internet.'
'Igituma ibyo byose mvuga bidahinduka ngo bisubize inyuma ubuzima bw'abanyarwanda, abanyarwanda bo ibyo barabirenze. Barareba igihugu cyabo, abanyarwanda, bashaka kuba abanyarwanda, bashaka kugira uburenganzira nk'ubwo abandi bafite. Kuki nagira ushaka kumvugira wo hanze cyangwa kumbwira ibyo ngomba gukora. Iyo myumvire yashinze imizi ni yo ituma umutekano w'igihugu cyacu udahungabana.'
Yavuze ko hari ababa mu bihugu by'abaturanyi, bashaka kurwana ngo bakureho ubutegetsi bazane ubwabo, ko muri abo 'hasigaye mbarwa' abandi bose babigegeje 'hari uruganda bajyamo' bagashyirwa aho bagomba kuba.
Ati 'Izo nganda mubona ni RDF, ni Polisi y'Igihugu ariko abo bajya kwitabazwa abaturage bakoze akazi kanini cyane. Abaturage ni wo murongo wa mbere ndetse bagahangana nabo, abandi bakabohereza kuri izo nzego zindi hanyuma.'
Perezida Kagame yavuze ko abari hanze bibwira ko bashobora guhindura ibintu mu Rwanda, banze 'kumva gusa' naho 'barabwiwe bihagije kandi bamaze no kubona ingero nyinshi' ahubwo ko uwashaka 'yacisha make'.
Amafoto: Village Urugwiro