Iyi nzoga ya Belaire isanzwe ari ikimenyabose mu bahanzi dore ko uretse kuba yamamazwa na Diamond, inamamazwa n'Umuraperi w'Ikirangirire mu Isi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Harmonize umaze iminsi adacana uwaka na Diamond yagaragaje agasuzuguro karenze kuri iriya nzoga ubwo yayikarabiraga mu kabari nk'amazi cyangwa sanitizer ubu zigezweho mu gusukura ibiganza.
Harmonize yakoze iki gikorwa cyo gukaraba Belaire ubwo yari ari mu kabari kitwa BClub ko muri Kenya.
Harmonize wigeze gukorera umuziki mu nzu ya Diamond akaza kumwipakurura, ubu basa nk'abahanganye ndetse buri umwe akunze kwirata ibigwi ko ari we uri ku rwego rwo hejuru.
Mu minsi yashize Diamond aherutse gukorana indirimbo n'umuhanzi w'ikirangirire ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we Koffi Olomide, bidateye kabiri Harmonize na we ahita akorana na Awilo Longomba na we ukomoka muri DRC.
Kugeza ubu indirimbo Waah Diamond yakoranye na Koffi Olomide kuri YouTube imaze kurebwa inshuro 72 293 383 mu gihe iya Harmonize afatanyije na Awilo Longomba yitwa Attitude imaze kurebwa inshuro 11 930 774.
UKWEZI.RW