Hejuru y'imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa gatanu ushize nibwo umucamanza Vagn Joensen wo mu rwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yahamije icyaha cyo gutera ubwoba no guha ruswa abatangabuhamya, kugirango batange amakuru ashinjura Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minitiri w'igenamigambi muri Leta y'abicanyi.

Ibi byaha byo kuyobya urukiko byakozwe hagati y'umwaka wa 2015 na 2018, Uretse Augustin Ngirabatware wahanishijwe igifungo cy'inyongera cy'imyaka 2, abandi bahanwe ni Anselme Nzabonimpa wari Burugumestiri w'icyahoze ari Komini Kayove muri gisenyi, Mariya Roza Fatuma, umugore wa murumuna wa Ngirabatware, na Jean de Dieu Ndagijimana wari umwarimu ku Gisenyi. Aba uko ari 3 bahanishijwe igifungo cy'amezi 11, ariko bakaba bagomba guhita barekurwa kuko bari bafunze kuva muw'2018.

Augustin Ngirabatware asanzwe yarakatiwe imyaka 30 amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari muri gereza Arusha muri Tanzaniya, mu gihe agitegereje koherezwa kurangiriza igihano cye muri kimwe mu bihugu byemeye kwakira imfungwa z'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri muri gereza i La Haye mu Buholandi, akaba ashinjwa ibyaha birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byakunze kugaragara mu manza nyinshi, aho abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bisubiragaho, bakagaruka mu rubanza bafite imvugo itandukanye n'iya mbere.

Icyo gihe cyose byavugwaga ko batewe ubwoba harimo no kubakangisha kubica, abandi bagahabwa amafaranga ngo bahinduke abatangabuhamya bashinjura.

The post Hejuru y'imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/hejuru-yimyaka-30-yakatiwe-amaze-guhamwa-nuruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-augustin-ngirabatware-yongereweho-indi-myaka-2-kubera-gutera-ubwoba-abatangabuhamya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hejuru-yimyaka-30-yakatiwe-amaze-guhamwa-nuruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-augustin-ngirabatware-yongereweho-indi-myaka-2-kubera-gutera-ubwoba-abatangabuhamya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)