HRW yinjiye mu bya Cassien ngo ifite impungenge ko yakoherezwa mu Rwanda binyuranyije n'amategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

HRW (Human Rights Watch) ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n'ubutegetsi bw'icyo gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko HRW ishinja Mozambique kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n'umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora koherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by'iterabwoba.

Ivomo : BBC

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/HRW-yinjiye-mu-bya-Cassien-ngo-ifite-impungenge-ko-yakoherezwa-mu-Rwanda-binyuranyije-n-amategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)