Huye : Hafunguwe ikigo kizafasha abanyabukorikori gifite imashinzi zirimo n'izikora ibipupe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyafunguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Huye, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovation ndetse n'Ikigo cy'Abayapani (JICA) kirimo imashini zikora ibikoresho binyuranye birimo ibikoze mu mbaho, ibyuma, na parasitike.

Muri iki kigo harimo imashini ikora ibipupe bya parasitike. Umuhanzi ajya muri mudasobwa agakora icyo gipupe, hanyuma iyo mashini ikagicapa mu buryo bufatika ku buryo umuhanzi ahita agishyira ku isoko.

Abanyabukorikori basanzwe bakorera mu gakiriro ka Huye bavuga ko izi mashini zizabafasha kugabanya umwanya batakazaga ku gikoresho kimwe bityo bakajya bakora ibikoresho byinshi mu gihe gito.

Evariste Kabera, ukorera mu gakiriro ka Huye agira ati 'Hari nk'urugi rwa Dubai twajyaga dukora dufatanyishije imbaho na kole bikadufata iminsi ibiri, ariko muri iyi mashini bisaba amasaha abiri gusa. Upfa kuba wabanje kurushashanya mu mashini ibindi ni ako kanya.'

Izi mashini zose mbere yo gusohora igihangano, bisaba ko icyo gihangano kigomba kuba cyabanje gukorera muri mudasobwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyashyiriweho cyane cyane urubyiruko, akabasaba kuzajya bacyifashisha mu guhanga udushya bazashyira ku isoko tukababyarira inyungu.

Ati 'Turasaba abaturage ko iki kigo bakibyaza umusaruro. Huye nk'umujyi wunganira Kigali ukaba n'igicumbi cy'uburezi dufite abanyabugeni benshi by'umwihariko mu bice bya Gishamvu aho bakora ubukorikori. Biriya bihangano bakoraga kikamutwara nk'amezi atatu ariho arahanga igihangano kimwe yakorana n'umunyeshuri wa IPRC akakimukorera mu mashini noneho agacapa byinshi agashyira ku isoko byinshi. Urumva bizagira icyo bifasha umuntu mu kumwinjiriza binagaragaza umwihariko wa Huye mu bijyanye n'ubukorokori'.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves iradukunda yavuze ko ikigo nk'icyo cyari cyatangijwe i Kigali, i Huye hakaba habaye aha kabiri. Mu gihe kitarenze umwaka, ngo bazanagitangiza no mu yindi mijyi yunganira Kigali ari yo Musanze, Rwamagana, Muhanga, Rubavu na Rusizi.

Ati 'Ikoranabuhanga ni urugendo rukomeza, nkaba nizera rero ko Huye izabera urugero n'ahandi hose hazakurikira, kugira izi Innovation Hub zitubereye igicumbi cyo kwimakaza guhanga udushya tugakoreshwa hano ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Turabizi neza ko urubyiruko rw'u Rwanda rushoboye'.

Umuntu wese ukeneye gukoresha izi mashini azajya abanza ahange igihangano cye abikoreye muri mudasobwa, hanyuma iki kigo kimutize imashini acape igihangano cye, yishyure amafaranga make kugira ngo ikigo kizage kibona uko kishyura umuriro, amazi n'ibindi by'ibanze.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW/Huye



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Hafunguwe-ikigo-kizafasha-abanyabukorikori-gifite-imashinzi-zirimo-n-izikora-ibipupe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)