Karamage Pierre watangiye gukorera ahahoze agace k’ubucuruzi ka Rwabayanga mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma i Huye mu 2008, avuga ko hari ahantu hari umuhanda w’igitaka utari nyabagendwa, umutekano ari muke ndetse bamwe barahacucuriwe.
Yagize ati “Hari umuhanda unyuramo amazi menshi ndetse hari n’ikibazo ko iteme ryacika, inyubako zigasenyuka. Hari abajura kubera ishyamba ryari rihari.’’
“Mu 2018, hari umukiliya bashikuje miliyoni 4.5 Frw bariruka. Ayo mafaranga n’uwayibye nta n’ijana yacyuye kuko abo bajura bayagabanye bose nabo bakoranaga.’’
Uyu mucuruzi uri mu bazwi muri Huye yaguriye ishoramari rye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Huye nk’uko bisabwa n’igishushanyo mbonera.
Karamage yavuze ko umuhanda wanyujijwe mu Rwabayanga ari nyabagendwa n’abawukoresha bagenda batikandagira kuko wacaniwe.
Ati “Ubu hatewe ubwatsi n’imigano, hameze neza. Ahantu haregeranye ku buryo kuva mu mujyi ujya i Ngoma ni hato cyane.’’
Rwabayanga igiye guhindurirwa amateka
Mu minsi yashize mu Rwabayanga hari inkangu ikomeye ku buryo byari biteje umutekano muke ko ishobora gusenya inzu ziyikikije.
Binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, hubatswe umuhanda wa kaburimbo ndetse icyobo cyari gihari kirafungwa, haterwa ibiti byo gufata ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aka gace katekerejweho ku buryo kabyazwa umusaruro.
Yagize ati “Igice cyo haruguru [ya Rwabayanga] turashaka kukigira ahantu abantu bashobora kuruhukira, igihe bashaka gusoma. Murabizi ko ari igicumbi cy’ubumenyi. Twifuza ko abantu bagira ahantu baruhukira, bagasoma ibitabo byabo.’’
Yavuze ko mu Rwabayanga n’umusozi w’i Ngoma birebana hatekerezwa uko hashyirwa ibikorwa biryoshya umujyi.
Ati “Ni ngombwa ko dutekereza ku kintu cyo kubungabunga ibidukikije, imihanda igomba kubungwabungwa kugira ngo ubutaka bufatwe neza. Turifuza kuzahatera ibiti byiza, byajya bitanga umuyaga ku batuye muri uyu mujyi cyangwa abafitemo ibikorwa ariko ku buryo byafasha no mu bukerarugendo, umuntu akabona aho yaruhukira, akahanezererwa.’’
Sebutege yavuze ko umuhanda mushya wakemuye ikibazo cy’umutekano muke watezwaga n’abajura bategaga abantu bakabambura ibyabo.
Ati “Dukwiye no gutekereza uburyo Rwabayanga itakongera kuvuka ndetse IPRC irateganya gukora igishanga neza. Twiteguye kuganira n’abashoramari ku buryo umuhanda wahindura ubuzima bw’abaturage.’’
Abaturage batangiye kuganura ku byiza byo kubakirwa imihanda mishya
Binyuze mu mushinga wo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali, mu duce turimo Tumba, Rango, Ngoma tw’i Huye turimo hubatswe imihanda itandukanye yo korohereza abaturage mu ngendo n’ubuhahirane.
Muri Huye hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 11.952 yatanzweho 8.275.966.096 Frw mu gihe ruhurura zakozwe zo zireshya na 6.643 Km zashowemo 1.456.773.648 Frw.
Ndayishimiye Florien ukora akazi k’ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura yavuze ko umuhanda woroheje akazi kabo.
Ati “Nari umuhinzi nza kuba umunyonzi. Ubu umuhanda wabaye mwiza, dusigaye tugera mu I Rango byoroshye. Ubu nta muntu ukigira impungenge zo kugenda cyangwa gukora impanuka kuko dufite umuhanda w’umukara.’’
Uwitonze Françoise ukorera ubucuruzi bwa butiki mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, na we yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye.
Ati “Mu mvura ntihagendwaga ndetse no mu cyi, wasangaga ibicuruzwa byuzuye ivumbi. Twumvaga ko umuhanda uzubakwa ariko ntitwakerezaga ko ari vuba.’’
Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, muri Huye hazubakwa imihanda mu duce turimo Rwabuye ugana ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi [uzaba ureshya na 4 Km], mu Gitwa hazubakwa ureshya na 1 Km mu gihe mu Matyazo na ho hazubakwa imihanda, ruhurura hanashyirwe amatara yo ku muhanda ureshya na 1.2 Km.
Imiterere ya Huye iri mu mijyi yunganira Kigali
Amafoto: Niyonzima Moïse