Uyu muturage avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze bwazindukiye mu bukangumbaga bwiswe 'Igitondo cy'Ubuzima' bwo gushishikariza abaturage kwishyura imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza.
Avuga ko ubwo izo nzego zari muri ubu bukangurambaga ari bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gikwa afatanyije n'Umuyobozi w'Umudugudu ndetse n'abo bari kumwe, bamugezeho bagasanga atarishyura umusanzu ubundi bakamwadukira bakamukubita.
Ngo muri uku kumukubita, bamusatuye umunwa none ngo ari mu gahinda kenshi ko kuba yarakubiswe n'umuyobozi.
Yagize ati 'Gukubitwa n'umuntu wakagombye kukurengera akakumugaza noneho aguhora ubusa.'
Avuga ko asanzwe afite ubwisungane mu kwivuza kandi ko ubw'uyu mwaka butararangira ku buryo yari akwiye guhohoterwa kariya kageni.
Ati 'Akababaro mfite sinashobora kukakubwira ngo ukumve, ariko nababaye cyane. Njye ubwange nzi akamaro ka Mituweli, nzi uburibwe bwo kutayigira kuko njya mbona umuntu utayifite ingorane ahura na zo.'
Uyu mugabo usanzwe afite umuryango w'umugore n'abana batandatu, avuga ko yiteguye gutanga imisanzu ya Mutuelle y'umuryango we.
Ati 'Urumva mfite umuryango mpagarariye w'abantu barindwi ntatanze mituelle ubwange naba nihima. Nanareka bakaburara ariko nkaba nyifite iwange.'
Migabo Vitar uyobora Umurenge wa Tumba, yavuze ko ihohoterwa ryakorewe uriya muturage ridakwiye kwitirirwa ubuyobozi ahubwo ko rikwiye kubonwa kuri bariya bayobozi barikoze nka gatozi.
Ati 'Iri hohoterwa ry'uyu muturage ntabwo ari gahunda y'ubuyobozi, nta n'uwabituma uwo ari we wese. Uko umuturage yakwitwara kose nta mpamvu n'imwe yatuma ahohoterwa.'
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vitar yizeje uriya muturage kuzahabwa ubutabera mu gihe byaba bigaragaye ko abamukubise bamuhohoteye.
UKWEZI.RW