Ibi birareba abasore batereta n'abakobwa bateretwa: Ite kuri ibi bintu mbere yo guhitamo uwo mukundana – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umuntu ari umukristo ni byiza ko ashakana n'uwo bahuje ukwizera kugira ngo hatazabamo guhangana kw'imyemerere, ahubwo habeho gusenyera umugozi umwe. Ibi bituma mwembi mufashanya mu mibereho ya gikristo ndetse mugasingira icyo Kristo yabafatiye.

Umukunzi ni nde? Umukunzi ni umuntu mufitanye urukundo ruganisha ku gushyingiranwa na we ku mugaragaro. Umusore agira umukunzi w'umukobwa, umukobwa akagira umukunzi w'umusore. Ibindi bizanwa na Satani. Bisaba ngo ube uhamanya n'umutima wawe ko ushaka gushyingiranwa n'uyu muntu. Urukundo rudashingiye ku gushyingirwa kenshi ruganisha abantu mu busambanyi. Ni byiza kwirinda icyaha cy'ubusambanyi nk'umukristo. Biba byiza iyo icyo igihe cyo gukundana kitabaye kirekire cyane.

Dore ibintu 7 byo kwitaho mu guhitamo umukunzi:

1. Kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw'ababyeyi be cyangwa abamureze

Kuba ababyeyi be ari abakristo, avukakwa Pasiteri se, ntibivuze ko ari umukristo mwiza. Ese arakijijwe yera imbuto z'abihannye? Mubyukuri agomba kuba yifitiye ubuhamya bwiza budashamikiye kubw'ababyeyi be cyangwa abamureze.

2. Ntugashyingirwe kuko ariko ababyeyi bavuze

Banza nawe ubyiyumvemo wumve ko aricyo gihe. Hari igihe ababyeyi bashobora kugushyira ku nkeke bati 'Gira vuba, dukeneye ko ushaka' Ugahita ubikora vuba nk'uko babikubwiye ariko si byiza, wakagombye kuba ubyiyumvamo ko ari cyo gihe kandi bikwiriye.

3. Genzura neza niba uwo wita umukunzi yaba ari inshuti yawe koko

Umuntu ashobora kukubona akagukundira ko uri mwiza, ufite amafaranga, inzu cyangwa akabona ufite imibereho myiza cyangwa yishakira ahantu azaba mubyukuri akaza atari wowe akunze. Rero ni byiza kubigenzura ukamenya ko ari wowe akunda.

4. Zirikana ko abantu badahinduka burundu kandi ko ikintu cyose utishimira ku mukunzi wawe ari nawe wumva muzashyingiranwa gishobora kutazahinduka ubwo ugafata umwanzuro hakiri kare bitewe n'uko ukwihangana kwawe kungana kuri icyo kintu.

5. Reba niba ufite umutungo watuma ushyingirwa. Iyo utarawubona ntabwo ucika intege ahubwo uharanira kuwushaka

Ubundi kubaka urugo bisaba ubushobozi cyangwa se amafaranga,ni byiza ko iki kintu ugishingiraho ukavuga uti 'Uko mbona meze ubungubu nshobora kubaka urugo'.Iki ni ikintu cy'ingenzi ukwiye kurebaho.

6. Reba niba ufite aho uzabana n'umukunzi wawe. Iyo utahafite ubishyira muri gahunda ukahashaka.

Ntibivuze ko abantu bose baba bafite inzu ariko ni ngombwa kureba niba ufite nibura ubushobozi bwo gukodesha ku buryo mutazajya muraraguza. Ibyo bintu byose birategurwa.

7. Menya neza ingeso z'umukunzi wawe cyane ugashaka amakuru ku buhamya bwe kandi mw'ibanga.

Menya neza amateka y'ubuzima bwe: Niba yararezwe n'ababyeyi be, byari bimeze bite? menya niba nta bikomere yagize mu buzima. Ni ibiki byabababaje umutima we bikamushegesha. Menya niba yarigeze arara ubusa na rimwe. Menya niba mu buzima bwe yarabonye urukundo rwuzuye ndetse n'ibyangombwa by'ibanze.

Mubyukuri ibyo umuntu yashingiraho ahitamo umukunzi ni ni byinshi ntawabirangiza ariko byibuze ufite ayo makuru byazagufasha kumenya uko utwara umukunzi wawe mu buzima bwa buri munsi.



Source : https://yegob.rw/ibi-birareba-abasore-batereta-nabakobwa-bateretwa-ite-kuri-ibi-bintu-mbere-yo-guhitamo-uwo-mukundana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)