Ibihe bitandukanye umuhanzi Bruce Melodie yagiranye na mugenzi we Fireboy ukomoka muri Nigeria(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umunya-Nigeria uri mu Rwanda, Fireboy yagiranye ibihe byiza na mugenzi we wo mu Rwanda, Bruce Melodie.

Adedamola Adefolahan wamaye nka Fireboy DML amaze iminsi mu Rwanda aho yanakurikiranye imikino ya nyuma ya BAL yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Bruce Melodie waririmbye indirimbo y'iri rushanwa na we icyo gihe yari muri Arena aho yaririmbye mu muhango wo kurisoza.

Hakaba hagiye hanze amafoto agaraza uyu muhanzi ari kumwe na Bruce Melodie batembereye muri Mera Neza aho bagiriye ibihe bitandukanye.

Bakaba bagaragaye bari ku mato batwara, bafite imiheto n'imyambi barimo kumasha.

Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Bruce Melodie yayaherekeresheje amagambo agira ati'ni ibyishimo kwakira umuvandimwe wanjye, Fireboy mu mujyi wanjye.'

Kuba uyu muhanzi ugezweho muri Nigeria yava mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce Melodie ntabyo yigeze avugaho ariko, igihe bamaranye bivugwa ko hari imishinga aba bombi baba bateguye.

Bruce Melodie yagiranye ibihe byiza na mugenzi we wo muri Nigeria
Batembereye muri Mera Neza
Bafashe umwanya bajya no kumasha
Bagiranye ibihe byiza, banatwaye izi moto mu rwego rwo kwishimisha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihe-bitandukanye-umuhanzi-bruce-melodie-yagiranye-na-mugenzi-we-fireboy-ukomoka-muri-nigeria-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)