Ubusanzwe ubukwe bwose iyo buva bukagera busaba imyiteguro hagati y'umukwe n'umugeni. Dutegereje ubukwe bw'umwana w'Imana, aho Umukwe ari Kristo naho umugeni akaba itorero ni yo mpamvu itorerero ari ryo mugeni wa Kristo rigomba kugira ibiriranga.
1. Akunda guhora yiteguye:
Yesu yavuze ko azaza nk'umujura atazabanza guteguza, ahubwo n'ubungubu wakumva aje. Umugeni wa Kristo agomba guhora yiteguye.
2. Agomba gushaka imirimo izamuherekeza:
Yesaya 3:10 handitse ngo 'Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n'imirimo yabo'. Yohana 9:4 'Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora'. Aya ni amagambo Kristo yavuze agaragaza ko hagati y'umukwe n'umugeni hagomba kubamo gukora.
3. Ntagomba kugira ikizinga:
Umugeni wa Kristo ahora yezwa n'amaraso ya Kristo uko bukeye kandi ahora yishakaho ikintu kitanyuze umwami. Yesu kugira ngo agisabire imbabazi, kuko mu mibereho yacu turacumura. Abefeso 5:26 havuga uko Kristo azishyira itorero rye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari.
4. Akwiriye kuba akunda Kristo:
Ntabwo bishoboka ko waba umugeni w'umuntu utamukunda. Umugeni wa Kristo agomba kuba akunda Kristo. Kumukunda bisobanuye ko nta kintu kimubabaza ugomba gukora. 1Abakorinto 16:22 'Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu, avumwe'. Ntibishoboka ko umuntu yakwitwa umugeni wa Kristo atamukunda.
5. Arangwa no kugandukira Kristo:
Umugeni wa Kristo ntashobora kuba ikigande ahubwo araganduka ibyo Kristo yavuze tigomba gukora abikora byose. Abefeso 5:24 Pawulo yavugaga uko itorero rigandukira Kristo kugira ngo rizabashe kubana na we mu bwami bw'ijuru.
6.Umugeni wa Kristo agomba kugaragaza ubwiza:
Umugeni wa Kristo ni mwiza Yesu yamwambitse ubwiza kuburyo agaragara neza. Daniyeli 6:5 havuga uko abatware bashatse impamvu kuri Daniel yamutsindisha mu by'ubutware barayibura habe no kumubonaho igicumuro kuko yari umwiringirwa ntabonekweho n'amafuti. Umugeni wa Kristo ntarangwaho n'amafuti cyangwa igicumuro.
7. Agomba kuba afite iby'umurimbo byinshi:
Uzatahe ubukwe maze urebe umugeni ukuntu aba asa, aba yahindutse kuko aba yashyizweho iby'umurimbo byose bishoboka. Yesaya 61:10 'Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y'agakiza akamfubika umwitero wo gukiranuka kandi nk'uko umugeni arimbishwa iby'umurimbo bye' Wowe icyo usabwa ni ugukiranuka ubundi Yesu akakwiyambikira.
8.Umugeni wa Kristo yarasabwe:
Umugeni wa Kristo aba yarasabwe kandi yarakowe. Igihe Yesu yari ku musaraba yatanze inkwano y'amaraso bivuze ngo gukwa byararangiye. Ujye wiyumvishamo ko Yesu yamaze kudukwa kandi yamaze gutanga ikiguzi cy'ubuzima bwacu kugira ngo aturonke. Umugeni wa Kristo ikimuranga ni uko aba yarakowe nta wundi yemerera (Satani).
9. Ubukwe buzabera mu kirere:
Matayo 22:1, ushobora kubona ukuntu Yesu yajyaga aca imigani avuga iby'ubukwe. Iyo usomye usanga Yesu yarimo ashushanya ubukwe bw'umwana w'intama avuga ko umuntu wese uzaza mu bukwe bwe agomba kuzaba yambaye neza. 1Abatesalonike 4:16 havuga uko Umwami ubwe aziyizira agahagarara ku bicu abera bakamusanganira.
10. Yiteguye kuzabana n'Imana iteka ryose muri Yerusalemu nshya:
Ibyahishuwe 21hagaragaza ko hari aho abera tuzajya kuba iteka ryose. Mbese uriteguye gusanganira umukwe mukazabana ubuziraherezo? Niba utiteguye icyo usabwa gukora ni ukwatura ibyaha byawe ukakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe hanyuma Kristo akaba ari we uyobora ubuzima bwawe.
Muri macye birakwiriye ko wigenzura ukareba niba koko wujuje ibiranga umugeni wa Kristo, hanyuma wasanga hari ibitagenda neza, ukaba wafata icyemezo cyo kwikosora bityo twese duhore twiteguye amatabaza yacu ahore yaka kugira ngo umukwe nahamagara tuzamusanganire vuba na bwangu.
Umwigisha: Adda Darlene Kiyange
Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-biranga-umugeni-wa-Kristo.html