Dore bimwe muri byo:
1. Kwambara isutiye imwe icyumweru cyose kuko bituma amabere yawe asa neza.Â
Ubusanzwe abakobwa bakunze kugira ama sutiye (bra, soutien gorge) arenze imwe. Ariko bitewe n'uko hari iyo yambara akabona yagize amabere meza, iyo rwose ashobora kuyihoramo ugasanga yibagiwe kuyimesa cyangwa ntanabitekereze ko nayo ikeneye kumeswa.
2. Kugira imyenda y'imbere myinshi ariko ugasanga hari iyo bahoramo.
Iki kirajya gusa n'icyo hejuru. Bitewe n'uburyo umwenda w'imbere uteye, hariho uwo wambara ukabona ni sawa. Abakobwa rero bagira imyenda y'imbere bakunda cyane ndetse bakayambara kenshi (aho bitandukaniye n'isutiye ni uko imyenda y'imbere yo imeswa). Gusa igitangaje ushobora gusanga asimburanya itatu gusa ariyo ahoramo.
3. Kwisiga makiyaje (make-up) atabanje guhanagura iy'ejo hashize
Abakobwa akenshi iyo ari bwirirwe mu rugo hari ubwo atinda kwiyuhagira. Uyu watinze kwiyuhagira nyamara niba ari umukobwa usanzwe yitera ibirungo, ntibiri bumubuze kubyitera aho abenshi rwose bitera ibirungo batanabanje guhanaguraho iby'ejo (n'ubwo atari byiza kurara udahanaguye/udakarabye ibirungo wirirwanye kuko byangiza uruhu).
4. Kogosha ku bice by'ibanga kenshi na kenshi iyo hari gahunda idasanzwe
Ntibigutungure kumva ko hari abakobwa kenshi bogosha ku bice by'ibanga ari uko hari impamvu idasanzwe. Wenda se agiye kujya mu bandi, ku ishuri, cyangwa se agiye gusura abantu, cyangwa se agiye kwa muganga, cyangwa se afitanye gahunda n'umusore/umukunzi we, cyangwa se hari n'izindi mpamvu zinyuranye. Ibi ntibivuze ko ubusanzwe baba batogosha ariko ibikorwa mu bihe bisanzwe aba ari gake gashoboka.
 5. Kurira iyo ari kureba filime y'urukundo cyangwa ibabaje
Ubusanzwe abakobwa/abagore ni abantu bagira amarangamutima cyane, ni abantu bagira umutima woroshye. N'ubwo rwose bisanzwe bizwi ko filime aba ari umukino (atari ibintu biba biri kuba by'ukuri), abakobwa iyo bari kuyireba amarangamutima arabafata bakarira.Â
Ushobora gusanga umukobwa mu cyumba cye ari kurira ukaba wagira ngo hari uwamukubise nyamara ari kurizwa na filime arimo kureba. Kuri filime ibabaje birumvikana ko rwose bishoboka cyane kurira. Ariko nyamara na filime z'urukundo zirabariza cyane.
6. Kwifata amajwi uririmba hanyuma ukongera kumva ayo majwi wafashe ngo wumve ko waba uririmba neza kurusha indirimbo uri kumva, cyangwa nibura ngo wumve ko waba uririmba neza kurusha amajwi wafashe mbere. Iyi ngingo ubanza nta busobanuro bwinshi ikeneye. Gusa abakobwa bakunda kubikora hari n'ubwo baba bishakira gusa kumva ijwi ryabo uko rimeze.
7. Gukurura izuru mu gihe ntawe ukureba
Ibi ntumbaze impamvu abakobwa babikora ariko bakunda cyane kubikora. Ubanza twabishyira mu rwego rw'ibintu abantu bakora nabo batazi ko babikora (manie).
8. Gusinzira mu buriri bumwe na mama wawe (ku bakibafite) mu gihe wagize umunsi mubi.
Birazwi ko abakobwa/abadamu bagira amarangamutima menshi nk'uko twabivuze haruguru. Ibi rero bituma iyo agize umunsi mubi, yababaye, hari uwamubabaje, hari ibitagenze neza,... ku rwego akenshi atabasha kwihanganira ngo abe yakwiyumanganya, abakobwa bajya kureba ba nyina ndetse bakanararana ku buriri bumwe. Ibi bituma bumva batekanye, bagaruye amahoro kabone n'ubwo baba batabaganirije ku byabababaje.
9. Kwihagarika muri douche uri koga, kandi ukumva nta kibazo kirimo.Â
Ubitekerejeho wumva biteye isoni nyamara abakobwa babikora nta soni bibateye. Hari n'abihagarika muri 'piscine' rusange kandi babizi neza ko hazamo/harimo n'abandi bantu (gusa ibi si abakobwa gusa babikora kuko n'abahungu barabikora)
10. Kugenzura rwihishwa amabere y'abandi bagore kugira ngo ugereranye ubunini.
Burya abasore/abagabo sibo gusa barangarira amabere, imyambarire cyangwa se ubwiza bw'abakobwa kuko burya n'abakobwa barangarira cyane bagenzi babo. N'ubwo ikigamijwe cyangwa se inyungu iba atari imwe nko ku basore, ariko burya abakobwa barangarira cyane bagenzi babo. Ibi babikora bari kwigereranya nabo.
11. Gukoresha urupapuro rw'isuku (toilet paper/papier hygienique) mu gihe wagiye mu mihango itunguranye (cyangwa ku munsi wa nyuma w'imihango). Aha turavuga kuyikoresha mu mwanya wa kotegisi (cotex), ibi bikunze kubaho cyane rwose kandi buri mukobwa yabikoze nibura rimwe mu buzima bwe.Â
12. Kwinukiriza kenshi ku munsi ngo wumve impumuro yawe.
Ntumbaze impamvu rwose ibi abakobwa babikora kuko kabone n'ubwo yaba yakarabye kangahe ku munsi arabikora. Kandi rwose akinukiriza ahantu hanyuranye (mu kwaha n'ahandi).
13. Kuguma kuri telephone n'inshuti yawe mu gihe ugiye mu bwiherero.Â
Ushobora kwibaza ko bitabaho ariko bibaho rwose kandi kenshi. Gusa sinzi niba abakobwa bose ariko babikora kuko ibi sinibaza ko wabikora mu gihe iwanyu mujya mu bwiherero 'rusange' (butari ubwo mu nzu reka tubivuge gutyo). Gusa ibi si abakobwa gusa babikora kuko hari n'abasore/abagabo babikora.
14. Kugira ibiganiro utekereza mu mutwe wawe, ubihimbye (imagination) nk'aho urimo uvugana na 'crush' wawe (umusore wakunze/umusore w'inzozi zawe).Â
Ntubifate nk'ubusazi kabone n'ubwo uwavuga ko 'bisa nkabwo' ataba abeshye. Abakobwa bakunze kugira ibiganiro 'mu mutwe wabo' batekereza (imagination) bari kumwe n'abasore bakunda 'crush'. Aha usanga bya bindi yifuza ko bakaganiriye, bya bindi yifuza ko byakabaye aribyo ari gushyira muri cya kiganiro kiri mu mutwe we.
15. 'Googling' (gushakira muri google) amazina yawe kugira ngo urebe ibyo bakuziho kandi ibi ukabikora inshuro zirenze imwe, ebyiri,...
Nibyo pe, bibaho, abakobwa barabikora cyane. Ushobora kuba wibazaga ko ibi bikorwa n'abakobwa bafite ibikorwa bimwe na bimwe byaba byaratumye bavugwa, bandikwa kuburyo nta gushidikanya ibikorwa byabo bigaragara ubishakiye muri google ariko siko bimeze. N'abandi batavuzwe cyangwa ngo bandikweho barabikora.
Iyo umaze ku googling izina ryawe, ubara impapuro (pages) google yaguhaye. Ibi biragushimisha iyo usanze ari nyinshi kuko uba uziko uzwi.
Si ibi gusa kuko hari n'ibindi byinshi wenda tutari buvugeho cyane ariko abakobwa bakunda gukora. Hari nko:Â
16. Kuririmbira imbere y'indorerwamo wireba nk'aho uri mu marushanwa cyangwa mu gitaramo (kandi wenda utari n'umuhanzi).17. Kuzunguza umutwe/kwishima mu mutwe hanyuma ugatoragura/ugakura mu nzara utwanda tuvuyemo tw'imvuvu.Â
 18. Gukura utwanda (sinzi niba natwita utwanda) tw'umukara tuba mu mukondo.19. Kugura umubavu/ perfum cyangwa se deodorant 'crush' wawe yitera maze ukayitera ku musego uryamira. (Ibi ubanza atari bose babikora n'ubwo ababikora aribo benshi).
20. Kwitegereza mu ndorerwamo urimo kurira kugira ngo urebe niba 'uba uri mwiza iyo uri kurira'.
21. Kwanga 'kwituma ibikomeye' mu bwiherero rusange.Â
22. Kwishimira (cyane) kumena uduheri two ku mubiri.ÂEse ibi tuvuze byaba bikubaho (niba uri umukobwa)? Ibyo twibeshyeho ni ibihe? Ibyo twibagiwe ni ibihe?Â
Source: collegetimes.com