Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byagarutse, umuhanzi wa mbere arataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini ni we muhanzi ugiye kubimburira abandi bahanzi ataramira abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigomba gutangira ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021.

Ibi bitaramo byari bisanzwe bizenguraka igihugu, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, East African Promoters ibitegura yafashe umwanzuro ko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nk'umwaka ushize.

Ntabwo abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo baratangazwa kuko buri wese azajya agira icyumweru cye, gusa amakuru avuga ko ari abahanzi 10 bazaririmba barimo Riderman, Bruce Melodie, Mani Martin, Jules Sentore, Knowless, Alyn Sano Sano, Social Mula, Uncle Austin na Cyusa Ibrahim.

Ibi bitaramo bizanyura kuri televiziyo y'u Rwanda, umwaka ushize byaririmbwemo n'abahanzi 15.

Nemeye Platini arabimburira abandi muri Iwacu Muzika Festival



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibitaramo-bya-iwacu-muzika-festival-byagarutse-umuhanzi-wa-mbere-arataramira-abanyarwanda-kuri-uyu-wa-gatandatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)