Ibizakorwa nUrugaga rwabanyamuziki mu kwezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri tariki ya 21 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Muzika. Ni muri urwo rwego Urugaga rw'abanyamuziki (Rwanda Music Federation) rwifuriza abanyamuziki bose, abakunzi b'umuziki by'umwihariko abakunda umuziki nyarwanda umunsi mwiza wa Mukiza wizihizwa buri mwaka.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko mu kwiziza Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki, batangije ukwezi kwahariwe umuziki kuzakorwa mo ibikorwa bitandukanye byose bigamije gufasha abahanzi gutera imbere no gukundisha abantu umuziki.

Ibikorwa bazakora birimo: Gukomeza gushishikariza abanyamuziki gukomeza kwishyira hamwe kuko umwe arya bihora kandi abishyize hamwe nta kibananira.

Hazakorwamo kandi ubukangurambaga ku itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge, n'uruhare rwa buri wese mu kuryubahiriza biryo bigafasha umuhanzi mu iterambere rye n'iry'igihugu muri rusange.

Intore Tuyisenge avuga ko bazakora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abahanzi bataragana amwe mu mahuriro agize urugaga rwa muzika kuyagana n'ibyiza byo gushyira hamwe nk'abahanzi,

Uyu muyobozi avuga ko bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibi bikorwa bizaba byose hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazahuza abahanzi, itangazamakuru n'abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

Tuyisenge ati 'Byose bigamije gukomeza kwirindi no kubahiriza imbamba zo kurwanya Covid-19. Ubu bukangurambaga buzasozwa no kumurika Rwanda Music Federation ku mugaragaro hatangazwa amahuriro ayigize n' abahanzi bamaze kuyabera abanyamuryango.'

Yavuze ko abahanzi bakwiye kwitabira 'ibi bikorwa kuko ni ibyabo niyo hari amahirwe abonetse ahera ku banyamuryango kandi ntakindi bisaba uretse kuba uri umuhanzi'. Ubu bukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe umuziki bwubakiye ku intego igira iti 'Impano yanjye, ubukungu bwanjye.'

Intore Tuyisenge yavuze ko kuri uyu munsi wa Muzika wizihijwe hari byinshi mu bikorwa Rwanda Music Federation imaze kugeraho harimo nko kuba imaze kuba urwego ruriho mu buryo bw'amategeko, kuba harakozwe ubuvugizi ku bufatanye n'inama nkuru y'Igihugu y'Abahanzi hakavugururwa itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

Kuba hari abahanzi boherejwe kwiga muri Koreya ibikorwa bifite aho bohuriye n'ubuhanzi ndetse umwe muri bo akaba ari nawe uyoboye Rwanda Arts Council, MunezeroFerdinand. Anavuga ko kubufatanye na RAC hakozwe ubuvugizi hakajyaho ikigega kigoboka abahanzi muri ibibihe bya Covid-19.

Urugaga rw'abahanzi rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki rutangiza ukwezi ku muziki

Intore Tuyisenge yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umuziki bazaganira n'abahanzi ku cyo bakora mu iterambere ryabo ry'umuziki



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106821/ibizakorwa-nurugaga-rwabanyamuziki-mu-kwezi-kwahariwe-umuziki-batangije-106821.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)