Iburasirazuba: Croix Rouge yafashije abasaga 2500 gushyira mu bikorwa imishinga izahura ubukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkunga irimo guhabwa abatuye mu mirenge itatu yatoranyijwe mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare aho buri muturage ahabwa ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abari guhabwa aya mafaranga baturuka mu miryango itishoboye yagizweho ingaruka na Covid-19, batoranywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga bavuze ko bafite gahunda yo gukora ubucuruzi buciriritse nk’ubw’imyaka, ubucuruzi bw’inkoko, ingurube nk’amwe mu matungo yororoka vuba kandi agatanga umusaruro mu gihe gito.

Nyirabagenzi Francine uturuka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yavuze ko mbere ya Covid-19 yaranguraga amasaka akagurisha amamera, iki cyorezo ngo kikimara kuza cyatumye ibyo yakoraga bihagarara ngo kuko atabonaga abamugurira amamera.

Nyirabagenzi yavuze ko kuri ubu ateganya kugura inkoko zikazakomeza kumuteza imbere biciye mu kugurisha amagi zizajya zitera.

Ati “Ubu ndagura inkoko nyinshi zijye zitera amagi amwe nyahe abana banjye andi nyajyane ku isoko ngire amafaranga nizigamira andi nyaguremo ibizitunga.”
Mukaruziga Gaudence uturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama we yavuze ko inkunga yahawe yayishimiye cyane kuko igiye kumufasha kuva mu bukene.

Yagize ati “Amafaranga nahawe ngiye kugenda nyaguremo ingurube ebyiri andi asigaye nyifashishe mu kuzubakira, izo ngurube imwe izabwagura ibyana umunani indi wenda birindwi, buri cyana kigura ibihumbi 20 Frw murumva amafaranga nzakuramo niteze imbere n’umuryango wanjye tuve mu bukene.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bazagerageza kugenzura buri muturage bakamufasha kubyaza umusaruro inkunga yahawe akava mu cyiciro kimwe nibura akagera mu kindi.

Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jean d’Arc, yavuze ko bahisemo kunganira Leta mu gufasha imiryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo yongere yisuganye ikore yiteze imbere nk’uko byari bisanzwe.

Croix Rouge y’u Rwanda yanatanze inkunga y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku miryango 100 muri buri Karere, irimo abarwaye Covid-19, abayirwaje ndetse n’abapfushije abayirwaye.

Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere, itanga n’ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa barenga 200 kuri buri kigo. Hari kandi koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere.

Abaturage basinyishijwe imihigo yo gukoresha neza amafaranga bahawe
Abaturage bavuga imishinga bahisemo
Akanyamuneza kari kose ku baturage babonye amafaranga ibihumbi 150 Frw byo gukoresha imishinga ibateza imbere
Mazimpaka Emmanuel ukuriye ishami ry'itumanaho muri Croix Rouge y'u Rwanda asobanurira abaturage ibikubiye mu mihigo biyemeza
Muhawenimana Jean d'Arc uhagarariye Croix Rouge y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba yavuze ko bazakurikirana uko abaturage bazakoresha aya mafaranga imishinga bayaherewe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)