Ku wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, uwitwa Munezera yashyikirije ikirego Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha aruregera Butera Knowless kumwambura 1 350 000 Frw.
Uyu Munezera avuga ko Knowless yamwambuye ariya mafaranga mu Kimina babanagamo ubwo batangaga amafaranga kandi uriya muririmbyikazi akaba ari we wari ugezweho gufata amafranga batangaga mu kimina.
Ngo ni ikimina cyabagamo abantu 150 ndetse kikaba cyari gikuriwe na Butera Knowless uvugwaho ubwambuzi.
Ikinyamakuru Igihe gitangaza ko hari undi muntu witwa Niyomugabo wamaze gushyikiriza RIB ikirego arega Butera Knowless ubwambuzi bwa 1 359 000 Frw.
Uyu Niyomugabo ngo yareze Knowless kuko ari we wari ugezweho gufata amafaranga yatangwaga mu kimina ndetse akaba arega n'undi witwa Mutesi yahaye ariya mafaranga nk'uwari uhagarariye Knowless.
Nyuma y'uko uriya muntu wa mbere areze Butera Knowless, uyu muhanzikazi yavuze ko n'uriya muntu wamureze atamuzi ndetse ko n'ibyerekeye biriya bikorwa byo guhanahana amafaranga bizwi nka Pyramid Scheme atarabijyamo uretse kubyumva ku mbuga nkoranyambaga gusa.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko na we yiteguye kwitaba RIB mu gihe cyose yaba imuhamagaye kuko na we ashaka kumenya kuri ibyo birego ashinjwa.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-Knowless-byakomeye-Hari-undi-wamureze-ubwambuzi