Ibyishimo bya Nyiransengimana wamenye gusoma no kwandika ku myaka 43 -

webrwanda
0

Ku bantu bazi neza gusoma no kwandika ndetse no kubara barumva nta gishya, ariko ku muntu utazi gusoma no kwandika muri uru Rwanda, abayeho mu buzima butari bwiza bwuzuye ipfunwe bitewe n’uko gukoresha telefone, gusoma ibyapa n’ibindi byinshi bisaba kumenya gusoma bitamworohera.

Ibi nibyo byatumye hirya no hino mu turere hashyirwaho gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara. Ni gahunda imara umwaka umwe ikarangira nibura abatari babizi babimenye.

Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge habereye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abaturage 241 bari bamaze igihe biga gusoma no kwandika. Ni abaturage biganjemo abakuze bagiye babuzwa amahirwe yo kwiga n’imiryango yabo.

Byari akanyamuneza ku bakecuru n’abasaza bamenye gusoma no kwandika bakuze ibintu ngo byabateraga ipfunwe cyane bikanatuma batagera ku iterambere.

Nyiransengimana Rose ufite imyaka 43 yavuze ko yakuze adafite ababyeyi bimuviramo kutajya mu ishuri ngo amenye gusoma no kwandika, ni ibintu byamuviriyemo kwitinya no kudatunga telefone.

Ati “Mbere nafataga umuhanda nkayoba ariko ubu ntibyakongera kumbaho kuko namenye gusoma no kwandika, mbere sinari nakaguze telefone kubera gutinya kunanirwa kuyikoresha ariko ubu ngiye kuyigura kuko namenye uburyo nayikoresha n’uburyo nakwandikamo amazina y’abantu.”

Nyiransengimana yavuze ko abana be babiri yabajyanye mu ishuri kugira ngo batazamera nkawe aho agiye kujya abakurikirana umunsi ku munsi byaba na ngombwa akabafasha gusubiramo ibyo bize.

Niyonsaba Christine we yavuze ko yabangamirwaga no gusomerwa ibintu runaka yakabaye yisomera avuga ko nko mu gutora akenshi yitwazaga umwana wo kumusomera no kumwerekera.

Ati “Iyo najyaga gutora nashakaga umuntu tujyana akansomera ariko kuva aho ntangiriye kwiga ubu gusoma narabimenye ku buryo nitwongera gutora ntazitwaza umwana ahubwo nzabyikorera.”

Niyonsaba yashishikarije n’abandi bataramenya gusoma no kwandika kugana ishuri ngo kuko bidasaba imyaka runaka ngo umuntu abimenye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara ku bantu bakuze iba buri mwaka nyuma y’aho byagaragaye ko abantu bakuze batabizi bikabagora mu iterambere.

Ati “Igihugu cyacu kirifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, niba twinjira muri Ejo Heza umuntu agomba kumenya imigabane ye akajya ayibwirwa n’undi ntibikwiye, niba twinjira muri gahunda y’ubuhinzi buvuguruye hakaba hari inyigisho zigendanye nuko bahinga ahantu hato bikaba byanditse mu bitabo bagomba kubisoma undi ntabimenye ntabwo uwo muturage yagera ku iterambere.”

Meya Nambaje yavuze ko ibi aribyo bashingiyeho bahitamo kujya bafata abaturage ibihumbi hafi bitanu buri mwaka aho bigishwa iby’ibanze ku gusoma, kwandika no kubara bikabafasha mu kuba babasha gukoresha telefone n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2021 Akarere ka Ngoma kamaze kwigisha abasaga ibihumbi 35 muri gahunda ya buri mwaka yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Nyiransengimana (iburyo) ari kumwe na mugenzi we basoreje rimwe amasomo yo gusoma no kwandika
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko kuva mu 2008 bamaze kwigisha abarenga ibihumbi 35 biganjemo abakuze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)