Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha gikorewe ku Kibuga cy’indege rumuhanaguraho icyo gusinda ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2020. Yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.
Dr Kayumba Christopher yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye kuburanishwa Saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko ritangira saa mbili za mu gitondo
Umucamaza yatangiye aha ijambo Dr Kayumba Christopher ngo asobanure impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiko, avuga ko yabikoze mu nyungu z’ubutabera, kandi ko yaburanye ahakana ibyaha byose yaregwaga.
Dr Kayumba yavuze ko atari guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege ngo ntahite ahafatirwa ahubwo agafatwa ku mugoroba.
Ati “Ndi nde uteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga hari inzego z’umutekano nkarinda mpamva, nkafatwa nimugoroba.”
Me Nterenganya Jean Bosco yahise amwunganira, asaba urukiko ko mu rubanza rw’umukiliya we hadakenewe abatangabuhamya kuko ikibuga cy’indege ubwacyo kigira Camera ku buryo bazana amashusho bamufashe bakerekana uko yahungabanije umutekano.
Me Ntirenganya yavuze ko ubundi iyo umuntu ahungabanyije umutekano ku bibuga by’indege za gisivili ahita atabwa muri yombi, nyamara ngo siko byagenze kuri Kayumba.
Yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwahamije icyaha Dr Kayumba rudashingiye ku mategeko kuko nta mashusho yazanywe mu rukiko ngo berekane uko yakoze icyaha.
Ati “Ndasaba ko niba bidakozwe ngo ayo mashusho azanwe, umukiliya wanjye yagirwa umwere ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege mpuzamahanga”.
Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abaregwa, buvuga ko icyo basaba ari uko urukiko rwemeza ko Dr Kayumba ahamwa n’ibyaha aregwa.
Icyaha cyo gusindira mu ruhame urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwakimuhanaguyeho ariko ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko nacyo urukiko rwakimuhamya.
Ku kijyanye n’amashusho Kayumba n’umwunganizi we basabye, ubushinjacyaha bwavuze ko atari ngombwa kuko hari abantu bamwiboneye n’amaso yabo akora icyaha ku buryo amashusho adakenewe.
Umucamanza amaze kumva imande zombie yahise apfundikira iburanisha, atangaza ko umwanzuro uzasomwa tariki 8 Nyakanga 2021.