Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n'umuryango we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire victoire wigira umunyapolitiki kandi yaramunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside yavutse mu 1968 yiga amashuri abanza mu cyahoze ari komini Butamwa muri Kigali Ngali, ubu ni mumurenge wa mageragere mukarere ka Nyarugenge.

Ntabwo yigeze abasha gutsinda ikizamini cya leta, gisoza amashuri abanza, ibyo rero byatumye atiga amashuri yisumbuye ngo akomeze na Kaminuza.

Nyina wa Ingabire (Dusabe Theresa) wari umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979 kugeza 1994, yamusabiye kujya kwiga imyuga mukigo cy'ababikira b'Abenebikira cyitwaga 'Centre de Formation des Jeunes) mucyari komini Gishamvu Prefegitura ya Butare, ubu ni Umurege wa Gishamvu akarere ka Huye.

Muri icyo gihe icyo Kigo cyayoborwaga na Soeur Dosita, Ingabire yahize imyaka 4 maze ku 04/06/1987 ahakura 'Certificat' muby'imyuga (Kuboha ibyibo n'uduseke, kudodesha icyarahani no gufuma ibitambaro)
Iri shuri ntiryari ishuri ryisumbuye, nkayandi, ryari ishuri Ababikira bashinze bagamije gutegura abana b'abakobwa ngo bazavemo ababikira, kuburyo abenshi mubo biganye babaye ababikira. Bityo rero iyo certificate ntabwo yari yemewe nka diplome kuburyo bamwe mubaharangije baje gusubira mu ishuri ngo babone diplome.

Burya rero ngo ntawubura ubwenge hose, Muri iryo shuri mubanyeshuri 40, Ingabire niwe wabaye uwa mbere.

Nyuma yo kuva Gishamvu, ntahandi hantu hazwi Ingabire yaba yarize, nyamara ntibyamubujije kubona akazi muri ministire y'Imari muri service za duwani. Muti se byagenze gute? Nyina wa Ingabire, Dusabe Thereza yari inshoreke izwi ya Dr. Akingeneye Emmanuel wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana ndetse babyaranye n'umwana w'umukobwa witwa Uwineza Regine. Akaba ari we rero wafashije Ingabire Victoire gushaka diplome ya A2 mu buryo butemewe n'amategeko nyamara atarigeze yiga secondaire. Ninawe kandi wamufashije kubona akazi muri iriya ministeri twavuze haruguru.

Nyina wa Ingabire yamubyaye ntamugabo uzwi babana. Yamubyaranye na Gakumba Pascal wigeze kuba Burugumestri wa komini Kibilira.

Ninako byaje kugendekera Ingabire Victoire, kuko yaje guterwa inda n'uwari Veternaire wa komini butamwa ariwe Lin Muyizere ukomoka mu karere ka Kamonyi ariko kuko nyina yari aziranye n'ibikomerezwa birimo Dr. Akingeneye, uwo Veternaire bamutegetse gushyingiranwa na Ingabire Victoire mu 1989, nuko babana gutyo. Ninayo mpamvu byamworoheye kumuta mu Buholandi kandi arwaye akigarukira mu Rwanda ngo aje muri politike.

Nyina wa Ingabire Dusabe, yabanje kuba munzu y'abakozi ba Centre de santé, aza kwimukira munzu ye. Ababanye nawe n'abakoranye nawe ngo yari umugore w'umunyamwaga wakunze kugirana amakimbirane n'abaturanyi be ndetse n'abakozi be ndetse kuburyo bajyaga banamushinja amarozi. Mu 1979, uwitwa Bapfaguheka Appolinaire wayoboraga Ikigonderabuzima cya butwamwa yarapfuye muburyo butunguranye, bivugwa ko ari Dusabe wamuroze kugirango amusimbure kumwanya w'ubuyobozi bw'icyo kigo, ndetse koko niko byagenze ahita amusimbura muri uwo mwaka kugeza 1994 ubwo yahungaga.

Bigaragara ko mu muryango wo kwa Ingabire ntanumwe wabashije gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, kuko na murumuna we Uwineza Regine cyamunaniye.

Mugihe Ingabire akomeje gusaza imigeri ngo arakora Politiki yuzuyemo amacakubiri, haribazwa uburyo umuntu nkuyu ukoresha diplome atatsindiye, akaba afite nyina, se ndetse n'umugabo we baregwa ibyaha bya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, nawe ubwe akaba yarakatiwe n'inkiko kubera ibyaha birimo iby'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya genocide, yazayobora igihugu ntagisubize mu icuraburindi cyavuyemo.
Ingabire ararota ku manywa y'ihangu ntaziko politiki agenderaho yarangiranye na MRND.

The post Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n'umuryango we appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibyo-mutamenye-ku-buzima-bwa-ingabire-victoire-umuhoza-numuryango-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyo-mutamenye-ku-buzima-bwa-ingabire-victoire-umuhoza-numuryango-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)