Ibyo ukora ubikorera mu bwiza bw'Imana? #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Abafilipi 4:8

Imana yaduhamagariye gukora ibintu bifite ubwiza. Inyigisho za Yesu aho zatandukaniraga n'abafarisayo ni uko bo bakoraga ibintu byiza ariko by'inyuma bidahereye imbere mu mutima.

Yesu rero yaduhamagariye kugira ubwiza buhereye imbere mu mutima bukagera n'inyuma, ibi bishatse kuvuga ko iyo urebye ubwiza bw'ihema inyuma ntiryari rishimishije cyane ariko imbere ryarimo zahabu, warahageraga ugatangara. Abafarisayo bo barebaga ko wambaye imyenda 5, ko wiyirije 2 mu cyumweru…, bakareba ko wubahirije amategeko ariko imbere mu mutima hatitaweho. Niyo mpamvu Yesu yabarebye akabagaya akabwira abigishwa ngo 'Gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'Abafarisayo n'Abanditsi ntimuzinjira mu bwami bw'Imana.

Kugeza uyu munsi, aha niho inyigisho z'amatorero n'amadini amwe namwe zitandukanira n'inyigisho za Yesu, kuko mu matorero abantu bareba ko wubahiriza gahunda, ko utanga kimwe mu icumi…, ariko kuko badafite ubushobozi bwo kureba imbere mu mutima rimwe na rimwe ibyo by'inyuma birabemeza. Yesu we kugira ngo akwemere abanza kureba uko utunganye imbere mu mutima. Ihema rero ryagombaga kuba rifite ubwiza imbere, n'umutambyi yagombaga kuba yambaye neza kuva imbere kugeza inyuma. Na Mose nawe muribuka ageze ku musozi, yamanukanye ubwiza butuma badashobora gutinyuka kumureba.

Nagira ngo mbabwire ko Imana yifuza ko twiga gukorera mu bwiza, kandi ibintu bishimishije bifite umwuzuro uhagije. Iyo ubwiza bwahereye inyuma akenshi ntibushobora kugera imbere, ariko iyo bwahereye mu mwuka, mu bugingo n'inyuma mu mubiri birushaho kuba byiza.

Iyo ibintu bikozwe neza abantu barabimenya: Iyo korari ihagaze ku ruhimbi iririmba, abantu bamenya ko ifite ubwiza bw'Imana, iyo umuntu arimo arigisha ijambo ry'Imana ari ku ruhimbi iteraniro rimenya ko hariho ubwiza bw'Imana. Niyo ari ibintu bisanzwe gusa inyuma imbere nta mpinduka, nabwo abantu barabimenya. Dukwiye kwiga gukorera ibintu mu bwiza bwabyo, niba ari ukuririmba, gusenga, na ya mirimo mito mito nko ku rusenhero nayo ukwiye kuyikora wayisengeye kugira ngo ibe ifite ubwiza bw'Imana buyiherekeje. Bibiliya iravuga ngo 'Umukiranutsi ibyo azakora byose bizamubera byiza! Dukwiye kubahisha Imana ubwenge bwacu, imirimo yacu ya buri munsi, ibintu byose ukora ukabikora bifite ubwiza bw'Imana bubiherekeje.

Nagirango nkubaze: Imirimo ukora, serivise utanga ya buri munsi aho ucururiza, ku ishuri aho wiga, mu kazi k'umutekano ukora, mu gufasha abaturage mu buzima bwa buri munsi, abantu bakubonana ubwiza bw'Imana? Iyo bakubonye babona ukora ibintu mu bwiza bwabyo ukabikora ku kigero kiri hejuru? Ese uzi ko aho hantu uhagarariye ubwami bw'Imana?

Bibiliya yatubwiye ngo 'Iby'ukuri byose', ntuzakore ikintu gihabanye n'ukuri kandi ukore ibyo kubahwa umuntu wese yareba nubwo ataba azi ko ukijijwe(uri umurokore) akvuga ati ibi bintu biyobowe n'izindi mbaraga tutazi. Ibyo kandi ukabikorera mu gukiranuka, hari ubwo abantu bakiranirwa ku tuntu duto umuntu akebeshya.

Hari ubwo abantu bigishwa ko imirimo y'Imana ikorerw mu rusengero, ariko ahantu hose Imana yagushyize ushobora kuhahagarariza ubwami bw'Imana: Imana ifite inyota y'abantu baba bafite icyubahiro bakaba bahagarariye ubwami bw'Imana,

Imana ifite inyota y'abantu baba abacuruzi bakuru bakaba bahagarariye ubwami bw'Imana. Umwanya wose Imana izagushyiramo, aho izagutuza hose Imana yifuza ko uba uhagarariye ubwami bw'Imana. Iby'igikundiro, iby'icyubahiro byose, niba hari ugushimwa Imana ikwiye guhabwa icyubahiro.

Pastor Desire niwe watambukije iyi nyigisho mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza', kuri agakiza Tv

Daniel@agakiza.org



Source : https://agakiza.org/Ibyo-ukora-ubikorera-mu-bwiza-bw-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, February 2025