Ibyo wamenya ku bushobozi buhambaye bw’imbwa zipima Covid-19 ziri mu Rwanda -

webrwanda
1

Ni imbwa zihenda cyane kuko imwe muri izi u Rwanda rwashyikirijwe igura nibura miliyoni 5 Frw, gusa ubushobozi bw’ibyo izabasha gukora ubwo uyu mushinga uzaba watangiye mu kwezi gutaha burahambaye cyane.

Mu bihugu batangiye gukoresha imbwa mu gutahura iki cyorezo, ubushakashatsi bwagaragaje ko amakuru zitanga aba yizewe ku kigero cya 94%.

Ni mu gihe iyo umuntu yipimishije hakoreshejwe RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test], nabwo ibipimo biba biri hagati ya 92% na 96%.

Ni ukuvuga ko ufashe nk’abantu 100 bose bari bafite Covid-19, PCR ibipimo ibona n’ibipimo imbwa ibona biba bihuye. Impamvu yaba imbwa cyangwa ubu buryo bwa PCR hataboneka 100%, ni uko hari igihe umurwayi wa Covid-19 ageramo virusi itaragera mu mubiri neza.

Ubusanzwe Abashakashatsi bavuga ko imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge, ikaba yakwihumuriza umwuka cyangwa icyuya cy’umuntu ikamenya ko kirimo indwara runaka.

Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Leon Mutesa, yavuze ko abashakashatsi bo mu Budage bagaragaje ko imbwa ishobora no kumenya umuntu urwaye Covid-19 ku kigero cya 94%.

Ati “Uyu munsi twatangiye kugerageza mu Rwanda, hari ibyo tuzi bisanzwe bikorwa ahandi ariko na hano turateganya ko nka nyuma y’ukwezi tuzaba twabashije kubona imikorere y’izi mbwa ndetse n’ikigero cy’ubushobozi bwazo mu gupima Covid-19. Ariko ahandi mu bushakashatsi bwakozwe mu Budage aho batangiye kuzikoresha usanga zikora ku kigero cya 94% kandi na PCR ni hafi aho ngaho.”

Prof Dr Mutesa yavuze ko kuri uyu wa mbere aribwo hatangiye igeragezwa ry’uyu mushinga aho nyuma y’ukwezi hazatangira ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gupima Covid-19.

Zifite ubushobozi buhambaye

Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Imbwa ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miliyari 1000.

Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri piscine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.

Prof Dr Mutesa yavuze ko imbwa u Rwanda rwakiriye ari izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi birimo ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu gusa ngo mu mbwa zisanzwe zindi birashoboka ko uyitoje hakiri kare nayo yagera aho igira ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite indwara cyangwa ibindi waba wayitoje.
Ati “Izo twazanye ni izisanzwe zikoreshwa mu gupima ibindi bintu ariko usanga akenshi hari ubwoko bw’imbwa zamenyerewe, imbwa buriya iyo uyitoje hakiri kare ikintu cyose uyitoje irabishobora kuko buriya ifite ubushobozi bwo kwihumuriza buri hejuru kurusha izindi nyamanswa.”

Prof Dr Mutesa avuga ko muri rusange n’ubwo umuntu afite ubundi bushobozi butandukanye ariko imbwa yo imurusha cyane ibijyanye no kwihumuriza ku buryo umuntu adashobora gutozwa gukora ibi byo kwihumuriza Covid-19.

Ati “Imbwa niyo ya mbere buriya ku Isi mu zindi nyamanswa zose ni nayo mpamvu mu myaka irenga 100 imaze ikoreshwa mu kwihumuriza ibijyanye n’ibiyobyabwenge. Icyiza cyayo aho itandukanye n’umuntu ni uko yo ibibika mu mutwe, yakongera guhura n’uwo mwuka ihita iwumenya.”

Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kwihumuriza yarwara nk’ibicurane ntabe agihumurirwa, ariko imbwa yo n’ubwo yaba yarwaye ibicurane irakomeza igahumurirwa. Mbese ntaho ihuriye n’umuntu.”

Mu bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’ahandi urwego rw’ubuvuzi rwateye imbere, izi mbwa zisanzwe zikoreshwa mu gutahura indwara zirimo kanseri, diabète n’izindi.

Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zatangiye gukora ubushakashatsi ku bufatanye na Polisi y’Igihugu hagamijwe kureba ko mu Rwanda imbwa zajya zifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Imikorere yazo…

Izi mbwa zizwi mu Cyongereza nka Detection dog cyangwa Sniffer dog, imikorere yazo ntabwo itandukana cyane n’iy’umuntu kuko uko umuntu aba yarigishijwe kuvura cyangwa gukanika imodoka, imbwa nayo niko yigishwa gutahura umuntu urwaye Covid-19.

Biteganyijwe ko ubwo zizaba zatangiye kwifashishwa mu gupima Covid-19, zimwe zizagumishwa i Kanombe, izindi zijye zijyanwa ahahurira abantu benshi nko muri Stade, mu masoko n’ahandi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin asobanura imikorere y’izi mbwa yagize ati “Niba ufite abantu benshi baje nko kuri stade ari 10.000, kuzabapima ntiwabishobora, abaganga bazagenda bapima abantu bose ni akazi kenshi, ariko buri wese umusabye ngo kora ku gahanga ushyire icyuya cyawe aha, imbwa inyureho ishobora gupima abantu 200 iciyeho umunota umwe. Urumva nta laboratwari ishobora gukora gutyo, niyo mpamvu uyu mushinga ari ingenzi.”

Nk’uko umuntu ashobora gukora akananirwa akaruhuka, izi mbwa nazo niko bimeze kuko nk’izi u Rwanda rufite imwe ishobora gukora amasaha abiri ikabanza ikaruhuka, nyuma ikongera igarukora amasaha abiri ku buryo abahanga bavuga ko ku munsi iba yakora amasaha atandatu.

Ku bijyanye n’ibyo kurya byazo, Prof Dr Mutesa yagize ati “Ibyo zirya ni ibisanzwe ariko umuntu yirinda ko zishobora kurwaragurika, buriya muri bariya dufitemo n’abaganga bazo bagomba kuyitaho buri gihe bakareba ko itagira umuriro kuko yarwaye cyangwa yariye nabi ikarwara mu nda n’akazi ntabwo igakora neza.”

Imbwa imwe ishobora gupima nibura abantu 200 inshuro imwe ariko ngo hari umunsi uba usanga iri gupima yihuta, ubundi ikaba ifite intege nke aho ishobora gupima abantu bari munsi ya 200 inshuro imwe.

Prof Dr Mutesa ati “Ibi birakorwa kugira ngo umuntu akomeza kongera ubushobozi bwo gupima Covid-19, kubera ko ibipimo byayo by’umwihariko ibya PCR biracyahenze, icy’ingenzi rero ni uko ibi aho bimaze gukoreshwa bigabanya icyo giciro ndetse bikihutisha ibisubizo. Ikindi iyo ibyo bikozwe neza binatuma umuntu abasha kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage n’uburyo bwo kukirinda.”

Yakomeje agira ati “Muri rusange bifasha mu gupima abantu benshi icya rimwe kandi ku mafaranga make, urumva ko ingaruka nziza ziba zikomeye cyane.”

Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

U Rwanda nk’igihugu gikomeje kuza ku ruhembe mu guhangana na Covid-19 muri Afurika, rwakomeje kugenda rushaka uburyo bwose bwafasha mu guhashya iki cyorezo by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gupima abantu benshi kugira ngo hamenyekane uko icyorezo gihagaze mu baturage.

Mu minsi ishize kandi nibwo u Rwanda rwakiririye imashini ebyiri zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

Imbwa ifite ubushobozi buhambanye mu kwihumuriza cyangwa guhunahuna
Iyi mbwa ifite ubushobozi bwo guhunahuna ahantu hashyizwe nk'amatembabuzi ikamenya niba nyirayo yanduye Covid-19
Izi mbwa zitozwa ku bufatanye n'Abashakashatsi bo mu Budage n'Ishami rya Polisi rishinzwe gukoreshwa imbwa mu bikorwa bitandukanye
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo yari ari gusobanurirwa imikorere y'izi mbwa



Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Nese zihumuriza Covid Zo niziyandure? Ahubwo mugiye gukwirwakwiza ubundi bwandu burenze ubwo twari dufite buvanze n ubwimbwa noneho abantu batangire kumoka.

    ReplyDelete
Post a Comment