Ibyo wamenya ku IGIFENESI urubuto rukundwa n'abatari bake ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ni rumwe mu mbuto zigurwa zihenze kandi zitaboneka hose, gusa rukaba rwibitseho intungamubiri nyinshi. Ni rwo rubuto rwera ku giti rubaho runini kuko igifenesi cyakuze neza gishobora kugeza ku biro 35.
Abahanga bavuga cyatangiye guhingwa guhera mu myaka irenga 3000 ishize, mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka. Ndetse n'iri zina tucyita ngo ni igifenesi abandi babacyita fene rikomoka ku izina #Fanas ryacyo mu gihinde. Bamwe mukoresha icyongereza, cyitwa # jackfruit naho mu gifaransa kikitwa #jacquier.

Ese igifenesi kirimo iki?

Nkuko buri kiribwa cyose kiba gifite intungamubiri tugisangamo, iki nacyo hari ibyo tugisangamo.
Igifenesi ni urubuto rubonekamo intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi harimo Poroteyine, Amasukari, Ibinure byuzuye, Ibinure bituzuye, Omega-3, Omega-6, Vitamini A, Vitamini C, Vitamini B1, Vitamini B2, Vitamini B3, Vitamin B,6 Vitamini B9, Calcium, Ubutare (fer), Magnesium, Phosphorus, Potassium, Sodium, Zinc , Umuringa , Manganese na Selenium

Akamaro ku buzima

1. Igifenesi kuba kirimo vitamini C bigiha ingufu zo kuba kiturinda indwara ziterwa na virusi na bagiteri. Si ibyo gusa kuko igifenesi cyongerera ingufu abasirikare b'umubiri.
2. Kuko kirimo ibirinda uturemangingo aribyo lignans, isoflavones, saponins binazwiho kuturinda kanseri, igifenesi kidufasha kwirinda kanseri no gusaza imburagihe kuko kibuza uturemangingo gusaza
3. Kirwanya ibisebe byo mu gifu no mu mara bitewe nuko cyifitemo ibirinda ibisebe
4. Harimo fibre. Ku bw'ibyo kukirya birinda impatwe kuko byoroshya mu nda. Kinarinda kandi amara manini kuba yarwara kanseri
5. Kuko ari isoko nziza ya vitamini A, kurya igifenesi bifasha uruhu n'amaso, by'umwihariko birinda ubuhumyi no kutabona neza nijoro
6. Isukari irimo ituma ruba urubuto rwiza mu kongera ingufu mu mubiri, bigakorwa nta cholesterol yinjiyemo.
7. Magnesium irimo ku bwinshi ifasha umubiri kunyunyuza calcium ije mu byo kurya bityo bikarinda indwara zinyuranye z'amagufa.
8. Igifenesi ni ingenzi mu mikorere ya thyroid. Ibi ni ukubera ko gifite muri cyo umuringa. Bityo gifasha mu ikorwa rya thyroxin n'ikoreshwa ryayo.
9. Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya indwara zinyuranye z'umutima. Muri zo twavuga umuvuduko udasanzwe no kuba imitsi yaturika
10. Kimwe n'izindi mbuto, kubagifite vitamini B6 bifasha mu gutuma umutima ukora neza bikagabanya homocystein mu maraso.
11. Ubutare dukeneye mu mubiri, twabusangamo. Ubutare buvura indwara yo kubura amaraso bukanatera amaraso gutembera neza.
12. Igifenesi gituma uwakiriye ahorana itoto akagira n'uruhu rucyeye.
13. Nubwo kirimo isukari ariko kirimo calorie nkeya. Gifasha rero mu kurinda ibinure mu mubiri.
14. Burya n'imizi yacyo iravura. Gucanira imizi yacyo mu mazi akabira nyuma ukanywa bivura indwara zinyuranye nka asima, n'izindi ndwara z'ubuhumekero. Si ibyo gusa kuko binafasha mu kurwanya impiswi, kuzimya umuriro no kuvura zimwe mu ndwara z'uruhu.

ICYITONDERWA

1. Kuko kirimo isukari nyinshi si byiza ko umurwayi wa diyabete yakirya.
2. Igifenesi ni byiza kukirya kitaramara iminsi myinshi gisaruwe kandi ntabwo bagitara. Ugisoroma gihiye. Niba ukiguze mu isoko, banza ugikande urebe niba kitatangiye kwangirika



Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-igifenesi-urubuto-rukundwa-nabatari-bake-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)