Icyo umugore wa Nizeyimana Olivier yahise amusubiza amubwiye ko agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugabo Nizeyimana Olivier, avuga ko umugore we ari we muntu wa mbere yabanje kubwira ko agiye kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ngo yabanje kubyanga ariko kuko na we asanzwe ari umukunzi w'umupira w'amaguru nyuma aza kubyemera.

Nizeyimana Olivier, arubatse afite umugore n'abana babatu b'abahungu, akaba ari umwe mu bahataniye kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021, akaba ahanganye na Rurangirwa Louis.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI.RW cyagarutse muri gahunda ze zo kwiyamamaza, uyu mugabo usanzwe ari perezida w'ikipe ya Mukura VS, yavuze ko imyaka 10 amaze ayobora Mukura VS ari kimwe mu bintu byatumye atekereza kuba yakwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko ubanararibonye yakuyemo abona hari icyo bwafasha umupira w'u Rwanda muri rusange.

Avuga ko agira iki gitekerezo ndetse yamaze no ufata umwanzuro, umugore we ari we muntu wa mbere yabibwiye ndetse abanza kubirwanya ariko agerageza kubimwuvisha, undi na we arabyemera.

Ati'Birumvikana igitekerezo ntabwo cyiza rimwe, ni utuntu twinshi umuntu agenda akomatanya, ariko igitekerezo nyirizina kiza, mfata n'icyemezo nkanireba nkareba na bagenzi banjye tuvugana nkakuramo icyo gitekerezo, birumvikana ko mu ikubitiro nahise mbiganirizaho umugore wanjye, abanza kubitinya mubwira ko nanjye icyo cyiciro cyo kubitinya nakinyuzemo ariko namaze gutinyuka kandi uzi ko tudakora ibyoroshye.'

'Ndagusaba ko washyigikira tukareba ko hari icyo twafasha igihugu cyacu, tugatanga umuganda wacu muri ruhago cyane cyane ko njye na we dukunda umupira, ndabizi abantu bazatuvuga ariko reka tubirenge byibuze twiyamamaze nibangirira icyizere bakantora ubwo na we uzanjya inyuma, tubitunganye neza, arabyemera nibwo nahise ntanga kandidatire.'

Mu migabo n'imigambi ye avuga ko harimo kugarura isura y'umupira w'amaguru mu Rwanda kuko usanga abantu bawubamo hari indi sura bafite itari nziza kandi badasinzira bashakira umupira w'u Rwanda ibyiza, gukomeza shampiyona byaba ngombwa n'umubare w'abanyamahanga ukiyongera.

Ati'Icya mbere ni ukugarura isura y'umupira w'amaguru mu Rwanda, abantu bari mu mupira w'amaguru mu Rwanda yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi ubona baterebwa neza, bagaragara nk'abanyamanyanga ku mpamvu nyinshi, n'abakora neza ntibashimwa, ibintu byose byaragiye bihuzwa biba ikintu kimwe kandi bariya bantu baritanga bakora ibintu bikomeye.'

Harimo kandi iterambere ry'umupira ushingiye mu bato, amarushanwa menshi no gufasha amarerero akagira imbaraga kuko ari nabyo bizatuma ikipe y'igihugu ikomera.

Ati'Ntawakubaka adahereye hasi, tuzita ku iterambere ry'abana, amarushanwa menshi, amarerero, hari ahari ariko ubona adakora neza bitewe n'ibibazo birimo imiyoborere n'amikoro, buri nzego z'umupira w'amaguru mu Rwanda hagenda hagaragara ibyo bintu 2, imiyoborere n'amikoro. Tuzafatanya n'abayobozi b'amakipe, dushake imfashanyo ku buryo umupira utera imbere.'

Ikindi kintu kimuraje ishinga ni ukuba azaganira n'abayobozi b'amakipe ku buryo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igera ku rwego rushimishije harimo no kuba baganira n'abanyamuryango ku ngingo yo kongera umubare w'abanyamahanga.

Ati'ni ugutunganya amakipe cyane cyane bigendeye mu marushanwa, ku buryo ikipe zizamuka ziri ku rwego rumwe, ibyo umuntu abyubakira ahantu henshi, ushobora kuvugana n'abayobozi b'amakipe abantu bakagirana inama, tukereka abanyamuryango uburyo umuntu yubaka ikipe twifashishije abatekinisiye babizi, abantu bakagabanya amakimbirane yica amarushanwa ku buryo bakina gusa yatsinda agatsinda yatsindwa ni ibyo.'

Yakomeje agira ati' Ikindi ni ugusaba amakipe kwita ku bakinnyi bagahemberwa igihe, bakavuzwa ariko nabo umuntu akabasaba kuba abanyamwuga kuko nabo hari igihe bajya bagaragaza imyitwarire itari myiza(…) kuba umubare w'abanyamahanga muri shampiyona y'u Rwanda wakwiyongera tuzicara n'abanyamuryango tubiganireho turebe icyakorwa.'

Yavuze kandi ko ikindi ari uguha agaciro abahoze bakinira ikipe y'igihugu, bazabaganiriza bamenye nyirizina ikibazo gihari cyane ko ngo abenshi muri bo bavugana ndetse avuga ko mu gihe azaba atowe ari bamwe mu bo azifashisha mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo umupira w'u Rwanda utere imbere.

Nizeyimana Olivier yakomeje gusaba abanyamuryango b'iyi federasiyp kuba bazamugirira icyizere bakamutora kandi akurikije uko bumvise imigabo n'imigambi ye, yizeye ko tariki ya 27 Kamena mu matora ya perezida wa FERWAFA azabera muri Lemigo Hotel saa 9:00', bazamugirira icyizere.

Ngo umuntu wa mbere yabwiye ko agiye kwiyamamaza ni umugore we wahise umubuza ariko nyuma aza kumushyigikira
Ngo nagirirwa icyizere azahindura byinshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umugore-wa-nizeyimana-olivier-yahise-amusubiza-amubwiye-ko-agiye-kwiyamamariza-kuyobora-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)