Idamange yasabiwe kuburanishwa mu muhezo ngo kuko mu ruhame ashobora gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 ubwo Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuraga urubanza ruregwamo Idamange.

Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamaza ibitekerezo bye bibi.

Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y'ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati 'Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry'uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n'ubuyobozi n'abayobozi.'

Umushinjacyaha yakomeje agira ati 'Ku nyungu z'umutekano no kunyungu z'umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w'abaturage n'umutekano w'abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw'abaturage.'

Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda bikekwa ko biri mu bigize ibiganiro yakoraga kuri YouTube, mu iburanisha riheruka yabuze ku ikoranabuhanga ubwo yabwiraga Urukiko ko agiye kwitunganya rugategereza rukamubura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yasabiwe-kuburanishwa-mu-muhezo-ngo-kuko-mu-ruhame-ashobora-gukomeza-kwamamaza-ibitekerezo-bye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)