IFOTO : Ubuvandimwe no mu Gisirikare…Uw'u Rwanda yegereye uwa DRC amuha Chance #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni amashusho yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena ubwo Perezida Kagame Paul yajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akakirwa na mugenzi we Antoine Felix Tshisekedi.

Ni uruzinduko rwaje rukurikira urwa Perezida Felix Tshisekedi na we waje mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021.

Ku munsi w'ejo hashize bwo hanasinywe amasezerano agamije gukomeza imikoranire hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi byigeze kujya birebana ay'ingwe ariko ubu bikaba bibanye neza.

Mu kiganiro abakuru b'Ibihugu byombi bagiranye n'itangazamakuru, bibanze ku bufatanye mu by'umutekano no kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya DRC.

PerezidaKagame yagize ati "Ntiwagira umutuzo mu gihugu cyawe kandi igihugu gituranyi kivandimwe kidafite umutekano."

Naho mugenzi we Tshisekedi we agira ati "Duhuje intego imwe yo kugarura amahoro kandi duhuje ikibazo kuri ayo mahoro, tugomba rero no gushyira imbagara hamwe tukarandura icyo kibazo."

Perezida Tshisekedi yunzemo avuga ko ibihugu byombi bishyize imbere kubana kivandimwe. Yagize ati 'Twatakaje imyaka myinshi tubaho mu buryo bw'intambara.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/IFOTO-Ubuvandimwe-no-mu-Gisirikare-Uw-u-Rwanda-yegereye-uwa-DRC-amuha-Chance

Post a Comment

1Comments

  1. Nimureke abaturage bo mu cyaro cya DRC batunge imbunda babashe kwirwanaho

    ReplyDelete
Post a Comment