Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubu hari gukwirakwira ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame.
Ni ifoto yabanje gushyirwa kuri Twitter, na Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.
Ange Ingabire Kagame yashyize iyi foto kuri Twitter yifuriza umubyeyi umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo (Fathers' Day) wizihizwa tariki 20 Kamena.
Iyi foto igaragaza Perezida Kagame afashe umwuzukuru we, bishimanye, Ange Kagame yashyizeho amagambo ayiherecyeza ashimira umubyeyi we Paul Kagame.
Yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w'agaciro kandi utewe ishema n'umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'
Benshi bashyize ibiterekezo kuri iyi foto, bashimira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa, mubyeyi w'u Rwanda Paul Kagame.'
Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu na we yagize ati 'Umubyeyi w'u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n'umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu! Umunsi mwiza mubyeyi w'uru Rwanda!'
Ni ifoto kandi ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z'abantu bagaragaza uburyo bishimira Perezida Kagame.
Source : https://impanuro.rw/2021/06/20/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-nimfura-ya-ange-kagame/