Ifoto ya Vise Perezida wa Amerika Kamala Harr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi foto igaragaza Kamala Harris ahobera Usher ndetse anagaragaza akanyamuneza bayifotozanije muri White House ubwo Usher yari yitabiriye umuhango wo gusinya ko umunsi wa Juneteenth wemewe muri Amerika.

Umuhanzi Usher Raymond uzwi cyane mu njyana ya R&B, yatangiye kwamamara kuva mu 1998 kugeza n'ubu afatwa nk'inararibonye mu muziki wa Amerika. Usher azwiho kandi kuba ariwe wagize uruhare rukomeye cyane mu kuzamura impano y'umuhanzi Justin Bieber.


Usher uzwiho kuririmba neza ndetse no kubyina bitangaje yagiye yamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo iyitwa You Remind Me, Confession, No Limit, Numb, Let me See n'izindi nyinshi.

Ku itariki 17/06/2021 ni bwo Usher yagiye muri White House yitabiriye umuhango wari wahabereye aho Perezida wa Amerika Joe Biden yasinyaga ku mugaragaro ko umunsi wa Juneteenth ugizwe umwe mu minsi yemeye kandi y'ikiruhuko muri Amerika. Uyu munsi wa Juneteenth wizihizwa ku itariki ya 19/06 buri mwaka aho abirabura bizihiza umunsi baviriye mu bucakara.


Muri uyu muhango Usher yari yitabiriye niho yahuriye na Vise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris maze banifotozanya ifoto bari guhoberana bigaragara ko bose bishimye dore ko Kamala Harris yari ari kumwenyura. Kuva iyi foto yagera ku mbuga nkoranyambaga yatangaje abantu benshi, bamwe batangira no kuyivugaho ibintu byinshi.


Hari abatangiye kandi gukoresha iyi foto nka Memes zo gusetsa zizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abandi kandi babihinduye urwenya aho batangiye kwandikaho bati ''Buriya Kamala yabwiraga Usher ati turabikoze (We Did It Usher)''. Iri jambo rirasa neza nk'iryo Kamala Harris yabwiye Joe Bidden kuri telefone ubwo batorerwaga kuyobora Amerika, iki gihe yamuhamagaye kuri telefone ati "Turabikoze Joe'' (We did it Joe). Ibi abantu bakaba babivuze mu rwego rwo gutera urwenya.


Hari n'abandi kandi bavugaga bati ''Murebe ukuntu George Washington arimo kureba Kamala Harris ahobera Usher akavuga ko basigaye bareka umuntu wese yinjira muri White House''. Ibi bakaba babivuze kuko Usher na Kamala bifotoreje iruhande rw'ifoto ya George Washington.

Dore ifoto ya Usher ahoberana na Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris ikomeje kuvugisha abantu benshi:


Src:www.HollywoodUnlocked.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106759/ifoto-ya-vise-perezida-wa-amerika-kamala-harris-ahoberana-numuhanzi-usher-ikomeje-gutangaz-106759.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)