Igihugu gikwiriye kubaha ishimwe: Umuziki nya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imana yaremye muntu imugenera uko azabaho, buri umwe mu rugero rwe yewe ntawamenya uko yo ibikora umugani w'umuhanzi w'umuhanga w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro mu ndirimbo ye 'Biratungana' aho aririmba agira ati "Sinzi uko ubigenza sinzi n'uko ubikora icyo nzi ni uko iyo utegetse biratungana".

Ibi byose uko Imana ibigena bijyana no gusiga amavuta ikanaha inkoni buri umwe mu cyo ashoboye, ibyo byose ikaba ibikora mu gushaka kwayo. Ababyeyi babyara abana babo ugasanga uwo uhora ushyonyagiza ko ashoboye ntacyo agezeho ayobowe n'uwo utigeze umenya, yewe umunyarwanda w'umuhanga yagize ati 'Ntawuvuma iritarararenga.'

Meddy na The Ben bafite kugeza uyu munsi amazina aremereye mu muziki nyarwanda, ubyange cyangwa ubyemere bari ku rwego rusumba urw'undi munyamuziki wese mu Rwanda, yewe habaye hari n'ibihembo bikomeye bihabwa abanyabigwi b'abanyaranda b'ibihe byose ntakuzuyaza mu muziki yaba uwa gakondo n'ugezweho bahamagarwa ku rubyiniro mu ntambwe zizira umususu.

None INYARWANDA yifuje kubagarura mu mamuko y'umuziki w'u Rwanda uriho none utunze abatagira ingano uhereye ku bawukora kugera ku bacuruza utwuma two mu matwi duto bifashisha bawumva. Umuziki ntushobora kurara utawumvise ubikunze cyangwa utabikunze ubyifuza cyangwa utabyifuza.

Ibi byose ariko bikaba byateguwe hashingiwe ku ishusho y'umuziki w'u Rwanda utagira Meddy na The Ben. Aba bombi baje mu muziki ubwo wari ufite aho ugeze ariko na none haburamo icy'ingenzi ni ukuvuga izi mpanga zaje zihindura zinagura ikibuga n'imbago z'umuziki nyarwanda.

Aba baje bakuraho burundu imiziki y'amahanga yari yarigaruriye ibitangazamakuru byariho muri icyo gihe byinshi muri mbarwa byari radiyo na televiziyo imwe y'igihugu cy'u Rwanda. Ubwo binjiraga mu kibuga bagisanzemo abarimo Rafiki, Miss Shanel, Miss Jojo, Tom Close, King James, Faysal n'abandi. N'ubwo bari baratangiye gusa n'abigarurira imitima y'abatari bacye ariko ntibyari byakabaye nk'uko bo binjiye babikora bakaba urufatiro rw'umuziki n'imyidagaduro y'u Rwanda.

Wakwibaza uti umuziki utagira Meddy ntugire The Ben wari kugera kuki?

Iki kibazo biragoye kugisubiza ariko na none birakwiye ku kibaza bigatuma ibisekuru by'umuziki w'u Rwanda biriho n'ibizabaho byumva ko hari abantu bibereyemo umwenda batari bacye ariko by'umwihariko aba bato batari gito.

Ese ni nde wari bukore nk'ibyo aba bagabo bamaze gukora muri iki kibuga cy'umuziki w'u Rwanda wari bwereke bose ko ntakidashoboka wabishyizemo imbaraga yari bube Tom Close se waninjije The Ben mu muziki akamwerecyera uko ukorwa? Yewe nibyo arashoboye ariko se koko byari bukunde ko aziba icyuho cy'aba bagabo bombi uhereye ku ijwi, imyandikire, imivugire n'imikorere?.

Yari bube Kitoko se, yari bube Kamichi se, yari bube Maitre Jado se, Active se, Dream Boyz se, Urban Boyz se, Scilah se, Knowless se, Kid Gaju se, Bruce Melodie se, Abakimaza se, Just Family se ? Oya pe. Aba bose bafite icyo bakoze kigaragara mu muziki ariko biragoye kwemeza ko aba bose bari butange ibyishimo bakandikwaho amateka nk'ay'aba bombi Meddy na The Ben, bakemera kwitanga, kwitwa abahemu kugira ngo ikitwaga ubuhemu kiremere umuhora mugari bose.

Harimo abahanzi bashya baremeye inzira bakanerekana ko bishoboka mu babonye ko bishoboka yewe baneretswe uko bikorwa na Meddy na The Ben harimo ababaruta urungano mu muziki ariko by'umwihariko ikiragano gishya mu muziki cyashyuhijwe no kubona intambwe itari nto y'umunyarwanda ubasha gukorera ibihangano bye mu gihugu cy'igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Meddy na The Ben bakwiriye guhabwa ishimwe n'igihugu cy'u Rwanda, abanyamuziki n'abakunzi b'umuziki. Babafitiye umwenda mugari bityo nkaba mbona babagomba ishimwe. Urebye neza mu rwego rw'igihugu rw'ubukerarugendo niho hambere hagakwiye kuva ubusabe buhesha aba bagabo bato ishimwe nyuma y'imirimo yose bamaze gukora bagahabwa amaboko yatuma babona icyo gice cya Miliyoni Nicki Minaj asaba ngo akorane indirimbo n'umuhanzi Diamond, Davido, Burna Boyz, Beyonce J.Cole n'abandi.

Bakwiriye kwandikwa mu gitabo nk'abato banditse amateka mu cyerecyezo cy'imyaka makumyabiri igihugu cyari cyarihaye bigaha n'umuhate abandi bumva ko bishoboka mu myaka mirongo itatu iri imbere ko bazahabwa igihembo cy'icyerecyezo cya 2050, si ugukorera ishimwe kuko gukorera igihugu ni ukwikorera, ni ukurema ejo hazaza habe ejo ariko na none ishimwe si ijambo rije none bivuze ko ryahozeho kandi ritera umuhate urihawe n'ubibonye.

Mu byo Meddy na The Ben bakoze mu muziki nyarwanda nshingiraho mvuga ko bakwiriye guhabwa ishimwe n'Igihugu, harimo kuba bataracitse intege mu muziki mu myaka irenga 10 bawumazemo bagaharanira ishema rya muzika nyarwanda n'igihugu muri rusange, bagahagararira neza igihugu ku Isi y'umuziki mu bushobozi bwabo budahambaye ku ikofi byumvikane ko bafite uburemereye bakora ibitangaza.

Si ibyo gusa ahubwo, banabereye urugero rwiza abahanzi nyarwanda hafi ya bose bari mu muziki kugeza uyu munsi. Byakugora kubona umuhanzi w'i Gasabo wavuga ko adafatira urugero kuri aba bagabo. Batangiye muzika bari ku isonga mu gukundwa cyane, na n'uyu munsi n'ushishoza urasanga ari bo bahanzi nyarwanda barusha abandi bose igikundiro n'ibigwi. Abo bantu ni abo gushimirwa, kandi kubashimira byarushaho gutumbagiza muzika nyarwanda.

Mu 2019, The Ben yaserukiye neza u Rwanda mu gitaramo gikomeye cyabereye i Dubai gihuriza hamwe ibyamamare mu muziki wa Afrika birimo: WizKid, Burna Boy, Teniola Apata uzwi nka Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Face, Jah Prayzah, Akothee w'Umunyakenya, Betty G, Lij Michael, Nhatty Man, Nandy, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Souhila, n'Umunyarwanda The Ben.

Meddy nawe akomeje kumurikira u Rwanda amahanga no kurumenyekanisha ku rwego rw'isi biturutse ku ndirimbo ye 'Slowly' iza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo nyarwanda zimaze kurebwa n'abantu benshi cyane ku rubuga rwa Youtube, aho imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 50 (50,840,650) mu myaka itatu n'amezi 10 imaze kuri uru rubuga. Ni we munyarwanda rukumbi ufite aka gahigo.


Meddy na The Ben bakwiriye guhabwa ishimwe n'igihugu n'abakunzi ba muzika bose



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106884/igihugu-gikwiriye-kubaha-ishimwe-umuziki-nyarwanda-utagira-meddy-ntugire-the-ben-wari-kuge-106884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)