APR FC yatsinze Rayon Sports kimwe ku busa cya Anicet mu mukino w'umunsi wa 5 mu cyiciro cy'amakipe ahatanira igikombe.
Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo mukino ukurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda bitewe n'ubukeba bw'amakipe yombi.
Kuri iyi nshuro aya makipe yagiye gukina APR FC ari yo iri mu bihe byiza dore ku rutonde yarushaga amanota 5 Rayon Sports. AS Kigali niyo yari iya mbere n'amanota 10 inganya na APR FC mu gihe Rayon Sports ya gatatu ifite amanota 5.
Rayon Sports yari ibizi neza ko gutsindwa uyu mukino wabereye ku kibuga cya Bugesera saa 15:30' zo kuri uyu wa Gatatu bihita biyikura mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cya 2021.
Ni umukino wa 92 wari ugiye guhuza aya makipe yombi. Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 91 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy'Amahoro n'andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.
Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 39, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 23.
Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 248 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 129 naho Rayon Sports yinjiza 120.
Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kwicaza Sugira Ernest azana Rudasingwa Prince, Adil wa APR FC we yicaje Seif wari umaze iminsi mu bihano yongera kugirira icyizere Rwabuhihi Aime Placide.
Iminota ya mbere amakipe yombi yahererekanyaga neza ashaka uburyo bw'igitego.
Ku munota wa 3 Luvumbu yacomekeye umupira Prince ariko umunyezamu Pierre arasohoka arawumutanga.
Kuri uyu munota Manace Mutatu yinjiranye Mutsinzi Ange ateye mu izamu Pierre arawufata.
Ku munota wa 4 Mangwende yagerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko Samuel awushyira muri koruneri yatewe na Keddy, Herve arongera arawurenza batanga indi koruneri yongeye guterwa na Keddy itagize icyo itanga.
Ku munota wa 11 Luvumbu yafashe icyemezo azamukana umupira agerageza gutera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko atera agapira gato umupira Pierre arawufata.
Ku munota wa 13, Ourega yakoreye ikosa Djabel batanga kufura yatewe na Keddy ariko ugarurwa n'urukuta.
Ange Mutsinzi ku munota wa 17 yagerageje ishoti yatereye nko muri 47 ariko umupira ujya hanze.
Kuri uyu munota Manace yongeye kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko ateye mu izamu uca hanze yaryo.
APR FC yabonye koruneri ku munota wa 18 yatewe na Keddy ariko nta kintu yatanze.
Ku munota wa 20 Keddy yacomekeye umupira mwiza Omborenga aritakuma atera mu izamu ariko uca hejuru yaryo.
Mangwende yakoreye ikosa kuri Luvumbu ku munota wa 23, Luvumbu yahannye iri kosa ariko ubwugarizi bwa APR FC burawugarura.
Kugeza kuri uyu munota amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana ariko anyuzamo akarema uburyo bw'igitego.
Ku munota wa 30 APR FC yabonye koruneri nyuma y'uko Rugwiro atangiriye umupira wari uhinduwe na Jacques Tuyisenge, koruneri nta kintu yatanze.
Ku munota wa 33, Manzi Thierry na Jean Vital Ourega bahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'uko buri umwe yari amaze gukorera undi ikosa.
Ku munota wa 40 Jacques yateye umupira n'umutwe unyura hanze yaryo, wari uhinduwe na Omborenga Fitina.
Ku munota 45 Hussein Habimana yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Djabel. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
APR FC yatantangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, havamo Bizimana Yannick, Nsanzimfura Keddy na Rwabuhihi Aime Placide hinjiramo Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier Seif.
APR FC yihariye umupira mu ntangiriro z'igice cya mbere, iminota 6 umupira wakinirwaga mu kibuga cya Rayon Sports.
Ku munota wa 53 w'umukino, Manace Mutatu yazamukanye umupira maze ahindura neza ariko habura ushyira mu izamu.
Ku munota wa 55, yabonye indi koruneri ku mupira wari uhinduwe na Lague ariko Mujyanama arawurenza, iyi koruneri nta yatewe na Djabel nta kintu cyavuyemo.
Guy Bukasa yakoze impinduka za mbere ku munota wa 57 havamo Nishimwe Blaise wagize ikibazo cy'imvune na Rudasingwa Prince hinjiramo Sekamana Maxime na Sugira Ernest.
Ku munota wa 61, Sugira Ernest yafashe umupira mu kibuga hagati aha umupira Sekamana Maxime yinjira mu rubuga rw'amahina na we atanga umupira mwiza ariko Ourega ananirwa gushyira mu izamu.
Ku munota wa 63, Djabel yahinduye umupira imbere y'izamu habura umuntu.
APR FC yabonye koruneri ya 6 ku munota wa 65, ariko nta kintu cyavuyemo.
Ku munota wa 71, Manace yahinduye umupira imbere y'izamu ariko Sugira na Maxime bananirwa gushyira mu izamu. Soter yahise asimbura Ndizeye Samuel wagize ikibazo cy'imvune.
Muri iyi minota Rayon Sports wabonaga ko iri hejuru ya APR FC ndetse ni nayo yasatiraga cyane.
Ku munota wa 74 Ourega wa Rayon Sports yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Seif.
Ku munota wa 75 APR FC yabonye koruneri ya 7, ni nyuma y'umupira Herve yarengeje ariko Djabel ayiteye ntiyagira icyo itanga.
Ku munota wa 77 Manace yahaye umwanya Sadjati. Ku munota wa 80 Lague yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Ourega.
Ku minota wa 82 Jacques yananiwe gutsinda igitego ku mupira yari ahawe na Omborenga. Ku munota wa 87 Luvumbu yateye mu izamu ariko Pierre arawufata.
APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 87, Anicet asimbura Bosco, uyu mukinnyi yaje guhita arokora APR FC ayitsindira igitego cya mbere ku munota wa 89 ni nyuma yo guhererekanya neza na Lague mu rivuga rw'amahina. Umukino warangiye ari 1-0.
Muri iki cyiciro AS Kigali yatsinze Marines 1-0, Bugesera itsindwa na Espoir FC 2-1, Rutsiro inganya Police FC 1-1.
AS Kigali na APR FC zifite 13 zikomeje gukubana, Espoir FC 7, Police FC 6, Rayon Sports na Rutsiro 5, Marines FC na Bugesera FC 4.
Abakinnyi 11 buri kipe yabanje mu kibuga
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve(C), Niyigena Clement, Mujyanama Fidele, Ndizeye Fidele, Jean Vital Ourega, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Héritier Luvumbu, Manace Mutatu na Rudasingwa Prince
APR FC: Ishimwe Pierre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Bizimana Yannick