Igitekerezo : Ubundi ni nde wabwiye abantu ko Gaz idateka ibishyimbo n'isombe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aha babivuga bakumvisha ko aya makara ari ayo batekesha ibintu bikomeye nk'ibishyimbo, isombe, imvungure/impungure....Ukumva ni icyita rusange ku bantu benshi batekesha Gaz, basobanura ko ibintu bikomeye bitinda gushya bigomba gutekeshwa amakara cyangwa inkwi, n'iyo waba ufite Gaz ingana ite.

Gaz yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu myaka ya 2009, ariko bizamuka cyane mu 2012, aho byiyongereye ku kigero cya 25%. Kuva mu 2012 kugeza muri 2020, ubwitabire bumaze kwiyongeraho ibirenga 50%. Ariko n'ubundi abenshi baracyabivanga kuko mu mitwe ya benshi bumva ko bagomba kugumana amakara ku ruhande, n'iyo yaba make. Aya kandi si ayo aba ateganya ko yazamugoboka mu gihe wenda Gaz yaba imushiranye ntabone uko ahita agura indi. Oya, aba ayabikiye kuyatekesha ibintu bimwe na bimwe.

Ukumva umuntu ari kuganiriza abandi ngo amafanga ajya mu bicanwa kuri we yaragabanutse kuko asigaye acana ibiro runaka bya Gaz wenda n'igice cy'umufuka w'amakara mu kwezi. Wamubaza icyo ayo makara ayagurira, ngo ateka isombe n'ibishyimbo. Ukibaza niba byo bitekewe kuri Gaz bitashya.

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ivuga ko Abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira gukoresha Gaz mu guteka binyuze mu bukangurambaga bakoze ku bufatanye n'izindi nzego za Leta, kugira ngo habungabungwe ibidukikije hagabanywa icanwa ry'inkwi n'amakara. Ariko niba amakara n'inkwi agiteka ibintu bikomeye, nibaza ko byanze bikunze ubwo agikoreshwa ari menshi.

Ku bwanjye numva ibi bijyana n'imyumvire y'abantu ikiri ku rwego runaka. Gaz yateka ibintu byose n'ibishyimbo n'isombe birimo. Niba wowe Gaz y'iwawe uyitekeraho utuntu tworoshye gusa naho ibikomeye ukabishyira ku makara cyangwa inkwi, ni ikibazo cy'imyumvire yawe cyangwa cy'ubushobozi bwawe, si ngombwa rero ko ujya kumvikanisha ibijyanye n'ibicanwa ukoresha iwawe ngo uhite ubifatanya ko ufite amakara ateka ibishyimbo n'isombe…nk'aho ari ihame ko ari ko bigomba kugenda. Ubwo kandi mu gihe bakubajije icyo utekesha ntukibare mu bakoresha Gaz, ahubwo jya usubiza uti « Njyewe mbitekeraho byombi. »

Nimureke abakoresha Gaz bakomeze abe ari yo bakoresha gusa, kuko abenshi babikora batyo usanga yarabyumvanye abandi ko ari ko babikora. Niba tubyemera ko Gaz ihendutse nibaza ko itetse n'ibyo twita ibikomeye yabiteka kandi bikoroshya igiciro n'ubundi kurushaho, kuko yo yahita ibihisha vuba bidatwaye amasaha menshi nk'akoreshwa n'amakara cyangwa inkwi.

Iki ni igitekerezo cy'umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)