Ijoro ribi kuri Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntiryari ijoro ryiza kuri Cristiano Ronaldo na Portugal abereye kapiteni, ni nyuma yo gutsindwa n'u Budage 4-2 mu mukino w'umunsi wa 2 mu itsinda F rya Euro2020.

K'umunsi w'ejo hashize hakomezaga imikino ya Euro2020 hakinwa umunsi wa kabiri mu itsinda F, u Bufaransa nyuma yo gutsinda u Budage mu mukino wa mbere, bwaje kunganya na Hongrie 1-1.

Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho umukino wa Portugal n'u Budage. U Budage nibwo bwinjiye mu mukino hakiri kare aho Robin Gosens yari yafunguye amazamu ku munota wa 5 ariko baracyanga kuko yari yaraririye.

Ku munita wa 15 Cristiano Ronaldo yaje gutsindira Portugal igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Diogo Jota.

Kuva kuri uyu munota u Budage bwasatiriye cyane, bushyira igitutu kuri Portugal maze ku munota wa 35, Rúben Dias yitsinda igitego ku mupira wahinduwe na Robin Gosens, ku munota wa 39 babonye igitego cya kabiri na cyo cyitsinzwe na Raphael Guerreiro ku mupira wahinduwe na Joshua Kimmich. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

Umutoza wa Portugal yataniye igice cya kabiri azana Renato Sanchez asimbura Bernardo Silva.

Izi mpinduka ntacyo zafashije Portugal kuko ku munota wa 51, Kai Havertz yatsindiye u Budage igitego cya 3 ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Robin Gosens.

Robin Gosens usanzwe watakira Atlanta mu Butaliyani wazonze cyane Portugal, yaje gutsindira u Budage igitego cya 4 ku munota wa 60, ni umupira yatsinze n'umutwe wari uhinduwe na Joshua Kimichi.

Diogo Jota ku munota wa 67 yatsindiye Portugal igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Cristiano Ronaldo.

Kugeza ubu muri iri tsinda ntibirasobanuka kuko buri kipe ifite amahirwe yo kuzamuka muri 1/8 kuko u Bufaransha bufite amanota 4, u Budage na Portugal 3 mu gihe Hongrie ifite 1, buri kipe isigaje umukino umwe aho niba Portugal ya Cristiano ishaka kugera muri 18 igomba gutsinda u Bufaransa ni mu gihe u Budage busabwa gutsinda Hongrie.

Undi mukino wabaye ni uwo mu itsinda E aho Espagne nyuma yo kunganya na Sweden mu mukino wambere, yongeye kunganya na Poland 1-1.

Cristiano nubwo yatsinze igitego ntiyahiriwe n'umukino muri rusange
Portugal yitsinze ibitego 2
Gosens wazonze Portugal, yatsinze igitego cya 4



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ijoro-ribi-kuri-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)