Amavubi yagiye ashinjwa kugarira bikabije,yanyomoje abayanengaga kuko uyu munsi yanyagiye Centrafrique ibitego 5-0 byiyongera kuri 2-0 yayitsinze mu mukino wa mbere.
Amavubi yari ameze neza kuva umupira utangiye kugeza urangiye,yafunguye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cya Hakizimana Muhadjiri ku mupira yiherewe n'umunyezamu wa Samolah Elvis.
Amavubi yakomeje kurusha ikipe ya Centrafrique kugeza ku munota wa 41 w'umukino, ubwo Nshuti Dominique Savio yamburaga umupira myugariro wa CAR asigarana n'umunyezamu bonyine aho kumutsinda aramushota umupia uragaruka.
Mu masegonda make,Amavubi yahise azamukana umupira, Nsabimana Eric awukata mu rubuga rw'amahina,Mugunga arawusimbuka usanga Muhadjiri wari uhagaze neza awuteye ushyirwa muri koloneri na ba myugariro.
Ubwo iminota 45 y'umukino yari irangiye,hongeweho iminota 3 yafashije Amavubi kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugunga Yves ku mupira yahawe n'umutwe na Muhadjiri.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.
Mu gice cya kabiri,icyo Amavubi yakoragaho cyose cyahindukaga zahabu kuko yatsinzemo ibindi bitego 3.
Ku munota wa 65 w'umukino,Twizerimana Martin Fabrice winjiye mu kibuga asimbuye yinjije igitego cya 3 cya Amavubi ku mupira mwiza yahawe na Iradukunda Bertrand nyuma ya Counter attack bari bakoze.
Ku munota wa 77,Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya 4 cyaturutse ku burangare bukabije bw'umunyezamu Elvis kuko yashatse gufata agapira gato Savio yari ateye,umupira uridunda uramurenga,akumbagurika awusanga mu izamu.
Igitego cya 5 ari nacyo cyashyize mu kimwaro Centrafrique ku munota wa 82,cyatsinzwe na Martin Fabrice ku mupira mwiza yahawe na Kagere Meddie bari bakoranye Counter attack atera ishoti rikomeye cyane Elvis abona inshundura zinyeganyega.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, nibwo Amavubi yatsinze 2-0 Repubulika ya Centrafrique mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza Mashami yatangaje nyuma y'uyu mukino ko ashimira abateguye iyi mikino kuko yatumye amenya neza ikipe ye ndetse yabateguye neza mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda ruzakina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Ababanje mu kibuga uyu munsi mu Mavubi ni: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ishimwe Christian, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Nsabimana Eric, Ruboneka Bosco, Nshuti Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves.