Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa ku wa 4 Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora.
Ugizwe n’ibice bitandatu byo gutuzamo imiryango 144 yiganjemo iyari ituye nabi n’abandi batishoboye, ukaba uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Imwe mu miryango izatuzwamo yatangiye kuhagera kuva kuwa 28 Kanama 2021 ihabwa inzu, ibikoresho birimo ibiryamirwa, iby’isuku, ibicanwa ndetse n’ibiribwa byo kubatunga muri iyi minsi batangiye ubuzima bushya.
Abatujwe muri uyu Mudugudu bavuga ko nubwo bari bazi ko aribo uri kubakirwa ndetse bamwe muri bo bakaba bari bafite akazi mu bikorwa by’ubwubatsi, batunguwe no kubona bazihabwa ndetse n’ibikoresho basanzemo. Bavuga ko bashimira Leta ihora ibashakira ibyiza.
Izabiriza Ismael ni umwe muri bo, yagize ati “Ndishimye cyane ku buryo bukomeye, inzu yanjye bayimpaye ntungurwa n’ibyo nsanzemo ntateganyaga no kuzatunga, irimo byose ntiwareba kuko mu ruganiriro harimo intebe nziza, televiziyo igezweho, ibyumba byose birashashe ndetse na gaz yo gutekesha irahari."
"Ntiwareba baratudabagije kuko nta kibuzemo, bahubatse tuzi ko ari twe tuzaturamo ariko uwakwereka ukuntu natunguwe bampaye imfunguzo. Mudushimirire Umubyeyi wacu Paul Kagame kuko adahwemo kudutekerereza no kutugezaho ibyiza, turashimira na Leta yacu abayobozi bose wabonaga batwitayeho.”
Ntirenganya Fidèle we yagize ati “Ubwa mbere ntabwo twabyumvaga. Baje kudukoresha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura aho twari dutuye, rimwe badutambagije aya mazu, tuyabonye twumva dutangiye kuva ku izima tugira akanyamuneza none inzu ngiyi nayibonye.
"Kwicara ukegamira ku gatebe kawe, ureba televisiyo…batubwiye ko nta masafuriya tuzazana ngo ibikoresho byose biri aha none koko turabihawe, turashima Umubyeyi wacu Kagame ntacyo twamwitura. Reba ngize imyaka 72 none agiye kunsazisha neza, sinari kuzatunga iyi nzu n’ibi mureba birimo."
Mwamirama Angela na we wishimiye gutura mu nzu igeretse ati “Imyaka yose maze, ibi ntabwo nigeze mbibona, ni amajyambere natwe tugiye gusirimuka, batubwiye ko bagiye kutwereka ‘etage’ tugiye guturamo ndatangara ngira ngo ni ukutubeshya, none bibaye ukuri koko, ngiye kuyiryamamo."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko batekereje gutuza aba baturage mu Mudugudu mwiza w’icyitegererezo kuko abenshi muri bo bari batuye nabi kandi batishoboye ngo babashe gutura neza muri aka gace gahenze ndetse gakunze gusurwa na ba mukerarugendo baturuka imihanda yose kandi ko bari bagamije no kugabanya akajagari k’imiturire no kuzigama ubutaka.
Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by’umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze. Ubu batujwe ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n’ibindi.”
“Icyo dusaba aba baturage ni uko bumva ko izi nzu ari izabo bazifate neza, harimo ibikoresho byose babibungabunge kandi bakomeze n’ibindi bikorwa bibateza imbere.”
Inzu zashyikirijwe aba baturage zashyizwemo ibikoresho birimo ibitanda na matola birimo ibigenewe ababyeyi, iby’abana n’abashyitsi; intebe zo mu ruganiriro na televiziyo; igice cyahariwe igikoni na gaz yo gutekaho n’ibindi.
Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n’inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazawuturamo kubona indyo yuzuye n’amafaranga ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu Mudugudu.
Hubatswe kandi n’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Ikigo Nderabuzima, agakiriro, ibibuga by’imikino itandukanye, ubusitani n’uturima two guhingamo imboga ndetse n’isoko hafi yawo.