Imirenge ya Bwishyura na Rwamiko yakuwe muri #GumaMuRugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirenge ibiri yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ku wa 5 Gicurasi 2021, nyuma yo kugaragaramo ubwandu bukabije bwa Coronavirus nk'uko byagaragazwaga n'imibare ya Minisiteri y'Ubuzima.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena rivuga ko iyi mirenge ikuwe muri Guma mu rugo guhera ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije ko mu Karere ka Karongi, ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Yakomeje iti 'Inzego z'ibanze n'iz'umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza.'

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n'inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu.

Umurenge wa Bwishyura wavanywe muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y'isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima ku miterere y'icyorezo cya Coronavirus



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirenge-ya-bwishyura-na-rwamiko-yakuwe-muri-gumamurugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)