Imirimo yo kubaka "Imbuga City Walk" muri Car Free Zone irarimbanyije (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue, mbere ya 2015 wari umuhanda ucamo imodoka zose kugeza ubwo tariki 26 Kanama 2015, Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye kugirwa uw'abanyamaguru gusa ndetse ukubakwa mu buryo bwiza bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakahidagadurira.

Mu mpera za 2016 hatangiye kuvugwa amakuru yuko mu ntangiriro za 2017 imirimo yo kuhatunganya igiye gutangira ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya 'Made in Rwanda', ibitaramo, siporo zitandukanye, kwifotoza kw'abageni n'ibindi.

Muri Werurwe mu 2021 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo gutunganya aka gace yamaze gutangira ndetse ko mu mpera za Gicurasi izaba yarangiye.

Kugeza ubu aka gace kageze kure kubakwa, igice cya mbere cyamaze gusozwa ndetse ku wa 11 Kamena 2021 hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi muri World Press Photo Exhibition 2021.

'Imbuga City Walk' nirangira izaba igizwe n'inzira z'abanyamaguru n'abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n'ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, intebe rusange z'abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n'ibindi bitandukanye.

Uyu mushinga wateganyirijwe miliyari esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda.
Bivugwa ko 'Imbuga Walk City' nimara gutunganywa, hazakurikiraho utundi duce tw'umujyi wa Kigali duhuriramo abantu benshi nka Remera iherereye mu Karere ka Gasabo.

Aka gace gaherereye ku muhanda wa KN 4 Avenue mu Mujyi wa Kigali rwagati
Biteganyijwe ko aka gace kazaba kubatswe mu buryo bugezweho ku buryo abantu bazajya baharuhukira ndetse bakanidagadura
Hazashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha abaza bahatemberera bakeneye serivisi zitanduakanye
Imbuga City Walk izaba ifite ahantu ho kwidagadurira
Imirimo yo kubaka 'Imbuga City Walk' irarimbanyije ndetse mu gihe gito haraba hatangiye gukoreshwa
Ni agace kazaba karimo za Kiosks ku buryo umuntu yahafatira icyo kunywa

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-imbuga-city-walk-muri-car-free-zone-irarimbanyije-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)