Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021, hafunguwe bimwe mu bikorwa birimo ibirori byo kwiyakira ku bakora ubukwe n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko utubari two tuzakomeza gufunga nubwo ibikorwa by’ubukwe bwo gusaba no gukwa byemewe, abavuye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bakaba bemerewe kwiyakira.
Minisitiri Gatabazi wari kuri RBA yabisobanuye agira ati “Ngira ngo ibijyanye n’utubari nk’uko twabisobanuye mu bihe byatambutse, utubari ni twinshi ntushobora kutugenzura, ntushobora kugenzura abanywa, ntushobora guhagarika umupolisi cyangwa umuyobozi kuri buri kabari, ibyo ntabwo byashoboka, ubushobozi ntabwo bwaboneka.”
Yakomeje agira ati “Tukaba dusaba abantu kuko kunywa ntabwo bibujijwe, niba ashobora kugura inzoga kuri butiki cyangwa kuri hoteli akayijyana mu rugo, ntabwo kunywa bibujijwe. Ikibujijwe ni ukujya guhurira ahantu, abantu bakanywa bagasabana kandi uko agenda anywa niko agenda atakaza ubushobozi bwo kubahiriza ya mabwiriza.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri rusange abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza by’umwihariko abakora imihango yo kwiyakira nyuma y’ubukwe.
Ati “Ngira ngo abantu bakwihangana, abantu nibamara kwikingiza ari benshi, hari ibindi byemezo bizafatwa. Ibijyanye n’ubukwe nabyo turaza gufata ibindi byemezo by’uko butazajya bumara amasaha menshi hato nabwo butazahinduka nk’akabari.”
Mu zindi ngamba zafashwe harimo kuba Akarere ka Karongi kashyiriweho isaha ya saa moya z’umugoroba nk’iyo kuba batemerewe gukora ingendo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko mu Karere ka Karongi mu minsi 30 ishize mu Murenge wa Bwishyura hagaragaye ubwandu bwinshi bwa Covid-19.
Ati “Hari hafashwe ingamba zo kubashyira mu kato bituma mu isuzuma twakozwe mu cyumweru kirangiye, imibare yaragabanyutse bifatika kuko twagendaga dupima abantu 100 muri buri Murenge. Ikigaragara ni uko muri Bwishyura imibare yaragabanyutse igera kuri 5%.”
Ati “Usanga mu yindi Mirenge ya Karongi hari abantu bake bake bagifite ubwandu ku buryo tugicukumbura dufata ibindi bipimo kugira ngo tumenye niba bitava muri Bwishyura bijya mu yindi Mirenge.”
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri aka karere ka Karongi mu minsi ishize hagiye hagaragara abantu bafatirwa mu birori n’ibindi bikorwa by’ubusabane ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kugira ngo bajye bataha saa moya.