Indege, ibyerekezo bishya, Ikibuga cy’Indege… Inyungu zitezwe ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways -

webrwanda
0

Iyi nkuru yaje nyuma gato y’uko n’ubundi Qatar Airways yari imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Ku ruhande rumwe, aya ni amahirwe akomeye kuri RwandAir, kuko imikoranire na Qatar Airways izatuma iki kigo kizamura urwego rwacyo, bitewe n’ubunararibonye kizavoma kuri Qatar Airways iri mu bigo bikomeye ku rwego rw’Isi.

Qatar Airways ifite indege 235, ikora ingendo mu byerekezo 173 ndetse ikoresha abakozi barenga ibihumbi 50.

Mu 2019, Qatar Airways yatwaye abagenzi miliyoni 32,4, yunguka miliyari 13$ n’ubwo Qatar yari ikiri mu bihano yafatiwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Bahrain, Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Qatar Airways na RwandAir

Nyuma yo kwemeranya imikoranire, impande zombi zinjiye mu biganiro by’uko izaba iteye, bizitirwa n’icyorezo cya Covid-19 ariko birakomeza, aho Qatar Airways yagiriye inama RwandAir ibyo igomba gukurikiza mu rwego rwo kuvugurura imikorere yayo.

Bimwe mu byo Qatar Airways yasabye RwandAir, nk’uko Rwanda Today yabitangaje, ni uko icyo kigo kigomba gusezerera abakozi badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iby’imikorere y’indege, ndetse amakuru akemeza ko RwandAir iri muri aya mavugurura.

Qatar Airways kandi yemereye RwandAir ko izafasha bamwe mu bakozi bayo kujya gukarishya ubumenyi i Doha muri Qatar ku cyicaro gikuru cyayo, kugira ngo iki kigo kibashe guhangana n’ibindi bigo bikomeye ku Isi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagiranye na Jeune Afrique hamwe na Africa Report, yagarutse ku mikoranire ya RwandAir na Qatar Airways, avuga ko ibiganiro biri hafi kugana ku musozo.

Ati “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izakomera kurushaho bitewe n’umubare w’indege hamwe n’ubushobozi bwisumbuyeho.”

Ku rundi ruhande, imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera nayo igeze kure nyuma y’aho igishushanyo mbonera cyacyo kibonetse kuri ubu ikaba igeze kuri 34,5%.

Uretse ibyo kubaka ikibuga cy’indege ndetse no kuzamura ubushobozi bw’abakozi ba RwandAir, ibiganiro hagati y’ibigo byombi biri no kwibanda ku kongera umubare w’indege za RwandAir.

Kuri ubu iki kigo gifite indege 12 gikoresha mu byerekezo 26 biri mu bihugu 20, ariko izi ndege ni nke ugereranyije n’ibyerekezo RwandAir yifuza kwagukiramo, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi nibyo byatumye mu 2018, RwandAir yiyemeza kujya mu ikodesha-gurisha ry’indege enye zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX zari butangwe n’ikigo cya LAC ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A330neos zagombaga gutangwa n’ikigo cya SMBC Aviation Capital gicuruza kikanakodesha indege.

Mu mwaka ushize, nibwo RwandAir yatangaje ko iby’ayo masezerano byahagaritswe, bitewe n’uko mu biganiro byari kuba hagati ya RwandAir na Qatar Airways, byari bikubiyemo n’uburyo icyo kigo cyakodesha indege kuri RwandAir, nk’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Yvonne Makolo, yabitangarije Flight Global.

Ubu buryo bwo gutiza indege si bushya kuri Qatar Airways kuko yari isanzwe ibukoresha mu mikoranire n’ikigo cya Air Italy kitarahagarika ibikorwa byacyo.

Nyuma y’iri hagarikwa, Qatar Airways yahagaritse igurwa ry’indege za Boeing 737 MAX yari igiye kugura ndetse inatinza iza Airbus, bitewe n’uko Air Italy yari buzitizwe yafunze imiryango. Bivugwa ko hari indege za Boeing 737 MAX Qatar Airways igifite itarabona uko zakoreshwa, ndetse iki kigo kikaba kinasanzwe gifite indege nyinshi ku buryo gishobora gukodesha zimwe, zirimo nk’izo mu bwoko bwa Airbus A330.

Birumvikana ko mu gihe amasezerano ku mpande zombi yakwemeranywaho, byagira inyungu kuri buri umwe kuko Qatar Airways yabyaza umusaruro indege ifite zitabyazwa umusaruro mu buryo bwuzuye, mu gihe RwandAir yabona indege ikeneye mu rugendo rwo kwagukira mu bindi bice by’Isi.

Imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije

Icyo Qatar Airways izungukira mu kugura imigabane 49% muri RwandAir

Kimwe n’ibindi bihugu bikomeye ku rwego rw’Isi, Qatar ibona amahirwe y’ishoramari ku Mugabane wa Afurika. Iki gihugu kitakunze gukorana n’uyu Mugabane, cyahinduye umuvuno mu 2008, ubwo cyatangiraga gushyira imbaraga mu mikoranire yacyo na Afurika, bitari gusa ibihugu bya Algeria, Maroc na Tunisia.

Mu 2017, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye uruzinduko mu Burengerezuba bwa Afurika mu bihugu birimo Côte d’Ivoire na Ghana, mu rwego rwo gutsura umubano n’icyo gihe cy’Isi; ahantu Qatar idafite ibirindiro bifatika.

Nk’ubu mu byerekezo birenga 170 Qatar Airways ijyamo, 26 gusa nibyo bigana muri Afurika, bine gusa bikaba ari byo bigana muri Afurika y’Iburengerazuba, mu gihe ibigo nka Turkish Airlines bihanganye na Qatar Airways, byakubye kabiri ibyerekezo bifite muri Afurika, bimaze kugera kuri 56 bivuye kuri 18 byariho mu myaka 10 ishize.

Ibi kandi bijyana n’uko umuvuduko w’urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika rwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, bikazagirwamo uruhare n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Mu gihe Qatar yarimo kugerageza kwegera Afurika, iki gihugu cyashyiriweho ibihano by’ubukungu n’ibihugu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Bahrain na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Ibi bihano byagenaga ko Qatar itagomba gukoresha ubutaka, ikirere n’amazi by’ibyo bihugu, ku buryo byatumye urugendo rwa Qatar Airways rugana mu bice birimo Afurika ruhenda cyane kuko rwagombaga kunyura kure.

Imikoranire ya RwandAir na Qatar Airways izatuma iki kigo cy’Abarabu kirushaho kugira ijambo kuri iri soko rya Afurika riri kwaguka, ibyemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker.

Uyu muyobozi yavuze ko Afurika ifite icyuho kinini mu bwikorezi bw’indege, kuko ituwe na 12% by’abatuye Isi ariko ikagira uruhare rungana na 2,5% gusa rw’ingendo z’indege zikorwa ku Isi, ibyerekana uburyo ishoramari mu rwego rw’ubwikorezi rikenewe kuri uyu Mugabane, kandi ko bazabigeraho binyuze mu ishoramari bari gukorera mu Rwanda.

Mu kiganiro na Simple Flying, Akbar Al Baker yagize ati “Afurika niwo Mugabane ufite icyuho kinini mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ibigo bihakorera bitanga serivisi mbi. Akazi kanjye ni ukubaka ikibuka ikibuga cy’indege kigezweho ndetse no gufatanya na RwandAir maze tukabaha serivisi nziza zimeze nk’izo dutanga muri Qatar Airways.”

Ubu bufatanye kandi buzagira inyungu kuri RwandAir, kuko iki kigo kizagabanya igihombo ndetse kigatangira kugira inyungu, kuko raporo yatanzwe ku Rwego rwa Amerika Rushinzwe Ubwikorezi, yerekana ko mu mwaka wa 2019, iki kigo cyagize igihombo cya miliyoni 26,2$.

Byitezwe ko kandi igishoro cya Qatar Airways muri RwandAir kizagabanya amafaranga Leta y’u Rwanda ishoramo, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Leta yari yashoye miliyari 145 Frw muri iki kigo.

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Mata 2019, ibishimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)