Indege ya Gaddafi yagaruwe muri Libye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BBC yatangaje ko iyo ndege ya Airbus A340 yari yarahimbwe “Flying Palace” kubera ukuntu imbere hayo hakoze bidasanzwe, yagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Mitiga kiri hafi y’Umurwa Mukuru, Tripoli, kuri uyu wa 21 Kamena 2021.

Minisitiri w’Intebe uyoboye guverinoma iriho, Abdul Hamid Dbeibah, wari mu bagiye gutegereza iyo ndege, imaze kuhagera yavuze ko harakurikiraho kureba niba yakoreshwa n’inzego z’ubuyobozi cyangwa ikifashishwa mu nyungu za rubanda.

Yagize ati “Abanya-Libye ni bo bazafata umwanzuro w’icyo yakoreshwa.”

Flying Palace ya Gaddafi yafashwe n’Abarwanyi bamuhiritse ku butegetsi muri Kanama 2011 nyuma y’ukurasana gukomeye kwabereye ku Kibuga Mpuzamamahanga cy’Indege cya Tripoli.

Mu 2012 ni bwo yajyanywe i Perpignan mu Majyepfo y’u Bufaransa gusanwa kubera amasasu yari yarashwe. Sosiyete ya Sabena ni yo yayisannye.

Mu 2013 kuyisana no kuyisiga andi marangi byari byarangiye, ariko aho kugira ngo ijyanywe muri serivisi z’ubucuruzi ikomeza gukoreshwa na guverinoma ya Libye mu nyungu zayo bwite.

Ibibazo by’umutekano byakomeje kuba agatereranzamba muri icyo gihugu bituma iyo ndege yongera gusubizwa i Perpignan muri Werurwe 2014.

Ku wa 3 Gicurasi 2021 ni bwo yongeye kugaragara mu Kirere cy’agace Perpignan, inkuru zitangira gucicikana hibazwa igihe izasubirizwa muri Libye.

Icyo gihe CNN yatangaje ko iyo ndege bishoboka ko izahindurwa uko iteye imbere, ibirimo bidasanzwe bigakurwamo ikajya itwara abagenzi nk’izindi.

Muammar Gaddafi yaguze Flying Palace mu 2006, ayitangaho miliyoni 120$.

Minisitiri w'Intebe wa Libye, Abdul Hamid Dbeibah, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Mitiga ubwo indege yari ategereje imaze kuhagera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)