Ingabire yakabaye yarasabye ko abakekwaho Jenoside batuye mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda -

webrwanda
0

Mu minsi ishize, Ingabire Victoire wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, yatambukije inkuru mu kinyamakuru The Guardian iyobya uburari ku bijyanye n’igihano yahawe.

Inkuru ye ifite umutwe ugira uti ‘My story proves Rwanda’s lack of respect for good governance and human rights’ (Amateka yanjye yerekana ko u Rwanda rudaha agaciro imiyoborere myiza ndetse n’uburenganzira bwa muntu).

Iyi nkuru yasohotse mu gihe iki kinyamakuru cyari kimaze iminsi gitambutsa inkuru zishidikanya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu byatumye Abanyarwanda benshi bibaza impamvu The Guardian yo mu Bwongereza isa nk’iri gutiza umurindi abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

n’ubwo benshi bifuza kwizera ko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na The Guardian, bitanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse bamwe bakanga kwemera ko abanyamakuru bo mu Burengerazuba bw’Isi batita ku bimenyetso bihamya ukuri iyo bari kuvuga kuri Afurika, u Rwanda kuri iyi ngingo, ntirunahabwa umwanya kugira ngo abashaka guhinyuza ibyo binyoma by’abaruharabika batambutse ibitekerezo byabo ahatambukijwe iby’abagoreka ukuri, ahubwo bagahitamo guha ijambo abarusebya gusa.

Niba koko ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bushyirwa imbere, bagakwiye guha urubuga impande zombi. Ariko kuba banga gutangaza iby’abarwanya ibyo binyoma byandikwa n’Inyangarwanda, byerekana ko abanyamakuru ba The Guardian babikora nkana.

Ariko reka tunibaze ibibazo by’ingenzi abanyamakuru ba The Guardian bakabaye baribajije. Ingabire Victoire ni muntu ki, afite ayahe mateka?

Ingabire Victoire Umuhoza ni umukobwa wa Therese Dusabe, wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba akidegembya mu Buholandi.

Mubyo ashinjwa harimo kwica abagore b’Abatutsi babaga baje kubyara mu kigo nderabuzima cy’ahahoze ari muri Komine Butamwa [ubu ni mu Murenge wa Mageragere] aho yakoraga nk’umuforomo.

Muri Kanama 1998, nyuma y’amezi atanu gusa Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiriye uruzinduko mu Rwanda, Ingabire Victoire wateye ikirenge mu cya nyina, yayoboye ishyaka rya politiki ryitwaga RDR ryari rigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse n’abahoze ari abasirikare ba FAR basize bakoze Jenoside mu 1994. Iri shyaka ryashingiwe mu nkambi babagamo ahitwa mu Mugunga hahoze ari muri Zaire.

Mu bandi bashinze iri shyaka rya RDR, harimo ba ruharwa bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside, barimo Theoneste Bagosora, Ferdinand Nahimana, n’abandi bari bayoboye ishami ry’iri shyaka muri Cameroun, ndetse nyuma bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Mu ruzinduko rwe, Bill Clinton yagize icyo avuga kuri iri shyaka rya RDR ryari rimaze amezi atanu. Yagize ati “Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’igihugu cyanyu, ibitero by’abasize bakoze amahano mu 1994 biracyakomeza n’uyu munsi.”

Mu 2009, ishyaka rishya rya Ingabire Victoire, FDU-Inkingi, ryari rishamikiye ku bakoze Jenoside, ryashyizwe mu majwi na raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ko rifitanye imikoranire ya hafi na FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zasize zikoje Jenoside mu Rwanda, ukaba waranashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Amerika.

Mu 2010, Visi Perezida wa FDU Inkingi, Joseph Ntawagundi yaje mu Rwanda aherekeje Ingabire, ariko yisanga agomba kubazwa n’amateka uruhare yagize muri Jenoside, maze nyuma yo kwerekwa ibimenyetso, ndetse no gushinjwa n’abarimo umugore we, yarabyemeye ndetse anasaba imbabazi zo kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yicishije abantu umunani. Ni ngombwa kugaragaza ko ubwo Ntawagundi yatabwaga muri yombi, Ingabire yamuvugiye mu buryo bwose bushoboka agaragaza ko ari umwere, ahubwo ko ibyaha ashinjwa bifitanye isano na politiki.

Ku itariki 15 Ukwakira 2010, The New Times yatangaje ifungwa rya Ingabire Victoire, ivuga ko akekwako kwivanga mu bikorwa byo guhungubanya umutekano w’u Rwanda. Yafunzwe nyuma y’uko ashinjwe na Maj Vital Uwumuremyi, wahoze ari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR, wafashwe ari kugeregeza kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibindi bimenyetso byerekana ko Ingabire yakoranaga bya hafi n’imitwe y’abasize bakoze Jenoside iri muri Congo byashyizwe hanze n’inzego z’umutekano mu Buholandi, nyuma y’iperereza ryakorewe mu rugo rwe ruherereye muri icyo gihugu.

Iri perereza kandi ryakozwe mu rugo rwe ryatumye umugabo we, Lin Muyizere, ashinjwa n’Urukiko rwo mu Buholandi kugerageza kubangamira umugambi wa Leta y’u Buholandi wo kohereza inyandiko n’ibindi bimenyetso bishinja Ingabire mu Rwanda. Gusa mu Ugushyingo 2011, icyemezo cyamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kivuye muri Ambasade y’u Buholandi, cyemezaga ko ibirego by’uyu mugabo bidafite ishingiro.

Inyandiko y’urukiko yaragize iti “Abacamanza bameje ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ikirego cya Muyizere gifite ishingiro. Ibi bivuze ko impamvu zose mu buryo bw’amategeko zatuma ibimenyetso [bishinja Ingabire bitoherezwa mu Rwanda] zikuweho.”

Ku wa 13 Ukuboza mu 2013, Urukiko Rukuru rwongereye igihano cy’igifungo rwari rwarahaye Ingabire Victoire, rukivana ku myaka umunani rukigira 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwagwa, birimo kurema umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo Ingabire atigeze agarukaho mu nyandiko ye ni uko we n’ubushinjacyaha bajuririye Urukiko Rukuru, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubonye ko igihano yari yahawe cyari cyoroheje ugereranyije n’icyaha yakoze. Aya makuru aboneka ahantu hose ku buryo iyaba The Guardian ari ikinyamakuru cyandika ukuri koko, cyari kuba cyarayashatse.

Muri iyi nkuru kandi, Ingabire yagarutse ku cyaha yarezwe cyo gutesha agaciro Jenoside, kuko azi neza ko abo abwira bo mu Burengerazuba bw’Isi batarumva agahinda yateye Abanyarwanda nyuma y’amagambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yagereranyije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga miliyoni n’ibyaha byitirirwa FPR, bigaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; imvugo yakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yayo, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

Mu bigaragara, iyo bigeze ku ngingo yo gukorana n’abakoze Jenoside ndetse no kurema umutwe witwaje intwaro ugamije gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, Ingabire Victoire nta byireguro abona, araruca akarumira.

Iyi niyo mpamvu inkuru ye yo muri The Guardian itabigarukaho. Iyo uyisomye ugira ngo Ingabire yavutse mu 2010, cyangwa se yabujijwe ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo igihe yahamwagwa n’ibyaha agafungwa, ndetse akigira nk’utarigeze abazwa ibyaha mu nkiko.

Nta muntu n’umwe ushidikanya ko abanyamakuru ba The Guardian badafite ubushobozi bwo kugenzura ibyo Ingabire avuga, yaba ibyo anenga, ibyo avuga ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Ariko nko ku ngingo y’uburenganzira bwa muntu, imvugo ihora ari imwe. Ibirego bishinja u Rwanda, n’ubwo bitaba bifite ibimenyetso, bifatwa nk’ukuri, ariko iyaba twari bushingire ku bimenyetso nk’uko amahame ya Commonwealth The Guardian ivuga ko ishyigikira abivuga, twese twari bwemeranye n’imvugo ya depite Andrew Mitchel, wavuze ati “U Bwongereza bubitse akwiye guhangayikisha buri wese wita ku miyoborere yabwo ku Isi.”

Niba kandi twita kuri ayo mahame ya Commonwealth, guhishira abakekwaho uruhare muri Jenoside nk’uko u Bwongereza bubikora, ntabwo ari ikintu twakirata, ahubwo ni ikintu buri wese yakagombye kugaya.

Niba koko Ingabire yita ku mahame ya Commonwealth, yagakwiye gukoresha umwanya abonye mu binyamakuru byo mu Bwongereza, agahamagarira icyo gihugu guta muri yombi abantu batanu bagize uruhare muri Jenoside bihishe muri icyo gihugu. Niba nawe yemera ko uburenganzira bwa muntu bukwiriye kwimakazwa, yagakwiye gusaba ko nyina afatwa kuko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse benshi bemeza ko Ingabire ari we wamufashije gucikira mu Buholandi.

Yagakwiye kandi gusaba imbabazi ku bwo kwifatanya n’abagize uruhare mu iyicwa ry’abantu ryatangijwe n’abayoboraga inkambi yo muri Zaire bateye u Rwanda. Gusa, ikigaragara ni uko ibyo avuga ntaho bihuriye n’amahame ya Commonwealth, ahubwo ari umugambi mugari wo kugoreka ukuri ku mateka y’u Rwanda, yitwikiriye ishusho y’uburenganzira bwa muntu. Muri uyu mugambi, Ingabire Victoire afatwa nk’indi “ntwali” irwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda nyuma y’uko umushinga “w’intwari ya Hollywood” [Paul Rusesabagina] uburijwemo mu buryo buteye isoni.

Kuri iyi ngingo y’ubutwari bw’i Hollwood, Inkiko z’u Bwongereza zemeje ibitekerezo bihuriweho n’Abanyarwanda benshi ku bwireguro bwatanzwe na Paul Rusesabagina avuganira abantu bane bakekwaho uruhare muri jenoside bidegembya mu Bwongereza.

Umucamanza Antony Evans yabivuzeho ati “Mu by’ukuri icyo ubuhamya bwa Rusesabagina bwerekanye inkomoko y’ibimenyetso ndetse no bwerekana ko ibimenyetso bitari iby’inzobere zigenga ahubwo byari iby’umugabo ufitanye isano rikomeye n’intangondwa z’Abahutu, bityo ko bidashobora gufatwa nk’ukuri gufite ishingiro."

Umuntu yakwibaza ati: "Ese The Guardian n’abo bafatanyije bazigera bahindura umuvuno? "

Ingabire Victoire yanditse inyandiko zimugaragaza nk'impirimbanyi y'amahoro kandi yaragize uruhare mu kuyica



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)