Iyi acide ishobora gutuma urumuri rw’izuba rutagera ku Isi neza [mu gace kegereye aho ikurunga cyarukiye], cyangwa se igatuma ahantu hakonja bitandukanye n’uko byari bimeze.
Iyo imvura iguye ishobora kuyimanura ikangiza ubuzima bw’abantu yaguyeho, ikangiza ibihingwa cyangwa ubw’ibindi bintu bikoze mu cyuma yaguyeho, nk’imodoka, amabati n’ibindi.
Mu 1991 ubwo ikirunga cya Pinatubo cyo muri Philippines cyarukaga, cyohereje toni zirenga miliyoni 20 z’ikinyabutabire cya dioxyde de soufre [SO2] n’utuvungu tw’ivu mu kirere muri kilometero 20 uvuye ku Isi. Ibi byateje ihindagurika ry’ikirere, ku Isi haba ubukonje bukabije kuko izi gaz zatumaga imirasire y’izuba itagera ku Isi.
Ibi kandi byanabaye mu 1815 muri Indonesia, ubwo ikirunga cya Tambora cyarukaga. Cyateje ibibazo bikomeye mu mateka y’Isi, kuko aricyo cya mbere kugeza ubu cyahitanye abantu benshi kuko kikiruka abantu 100.000 bahise bapfa.
Imyuka cyohereje mu kirere yatumye ubushyuhe bw’Isi bugabanukaho dogere celsius 3 ndetse na nyuma y’umwaka iki kirunga kirutse nta mpeshyi yigeze iba mu bihugu by’i Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.
Uretse ubu bukonje bushobora guterwa n’iruka ry’ikirunga, hashobora kugwa imvura irimo acide sulfurique kubera imyuka irimo gaz ya dioxyde de soufre iba yaragiye mu kirere nyuma y’ikirunga, ikangiza ibintu bitandukanye.
Mu 2018 nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Kilauea cyo muri Hawaii haguye imvura nyinshi irimo iyi acide, yangiza ibintu bitandukanye gusa abaturage bari baburiwe mbere y’igihe ko iyi mvura ishobora kugwa bituma itangiza byinshi.
I Rubavu haguye imvura irimo acide
Ibi byabaye muri ibi bice bitandukanye by’Isi bishobora no kuba ku banya-Rabavu kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse tariki 22 Gicurasi ariko ingaruka zacyo zikagera no ku batuye aka Karere kuko kari muri kilometero 50 uvuye kuri iki kirunga. [Ni nko kuva Nyabugogo ukarenga gato i Nyamata.]
Nyuma y’ibiza byinshi byakurikiye iruka ryacyo, tariki 14 Kamena 2021 muri aka Karere haguye imvura ya mbere kuva ikirunga cyaruka, igwa atari imvura isanzwe ku buryo abazi iby’ubumenyi bw’ikirere bavuze ko irimo acide Sulfurique.
Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kalisa Egide, yavuze ko iyi mvura yaguye mu Karere ka Rubavu irimo acide ishobora kwangiza ibihingwa cyangwa igateza indwara umuntu yaguyeho cyangwa se amatungo kuko imanukana n’imyotsi ikirunga cyohereje mu kirere.
Yagize ati “Iyo ikirunga cyohereje gaz mu kirere, hari izitinda cyane mu kirere hari n’izihita zishiraho. Rero akenshi iyo ikirunga cyohereje imyuka mu kirere hari igihe bigenda bigakora igicu bikaguma hejuru, imvura yagwa ya mazi akaza arimo ya myotsi.”
“Imvura iguye muri Rubavu twafashe amazi ya mbere yari aguye dusanga yabaye umukara dukeka ko arimo acide yatewe n’imyuka y’ikirunga.”
NOW: First rains after #NyiragongoEruption on 22 May 21. We collected this rainwater in #rubavu city. This could be #acidrain with high conc of SO2 produced from volcanic smog. ppl should avoid drinking or use the rainwater @REMA_Rwanda @RwandaHealth @EnvironmentRw pic.twitter.com/mHYJvOYAZb
— Egide KALISA, PhD (@EgideKALISA) June 14, 2021
Dr. Kalisa yavuze ko nubwo haguye imvura irimo acide, umwuka abantu bahumeka ari muzima kuko mu bipimo byafashwe byerekanye ko umwuka ari ntamakemwa kubera ko ikirunga cyarukaga kijyana muri Congo aho kuza mu Rwanda.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko baburiye abaturage kudakoresha amazi baretse y’iyo mvura.
Yongeyeho ati “Kugeza ubu nta muntu turabona wagize ikibazo kubera ayo mazi ariko haracyari kare ngo tumenye niba hari uwo iyi mvura yagizeho ingaruka.”
Iruka rya Nyiragongo ryahitanye abantu 31, harimo barindwi bishwe n’amahindure n’abandi barindwi bishwe na gaz.