Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umwaka urenga imihango y’ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira ihagaritswe mu kwirinda ko abantu bakwanduzanya.
Ikomorerwa ry’ibi bikorwa ryakiriwe neza kuko hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuri ubu ibirori byo gusaba no gukwa n’ibyo kwiyakira kw’abitabiriye ubukwe bizajya bikorwa ariko itangaza ko amabwiriza mashya kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena 2021, yatangaje ingingo esheshatu zikubiyemo ingamba zizajya zubahirizwa ku bitabira ibi birori.
Rigira riti “Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko cyangwa mu rusengero witabirwa n’abantu 30 gusa.’’
Yakomeje ati “Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri hoteli cyangwa ubusitani ntigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye ariko buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID-19 kandi atanduye.’’
Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanateganyije ibigomba gukurikizwa mu gihe iyo mihango yabereye mu rugo.
Rikomeza riti “Iyo imihango ibereye mu rugo hakirwa abantu 30 gusa kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe yo kwiri nda COVID-19; kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge nibura iminsi itanu mbere y’uko umuhango uba kugira ngo bukurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.’’
Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda kandi abanyamahoteli n’abafite ibikorwa by’ishoramari byakira abakoze ibirori basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda harimo no kwipimisha.
Itangazo rivuga ko “Abafite hoteli n’ubusitani byakira abantu bagomba gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye no kugenzura ko abantu bapimwe kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye COVID-19 bitarengeje byibuze iminsi itanu.’’
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije inzego z’ibanze n’iz’umutekano kongera imbaraga mu gukurikirana ko amabwiriza mashya n’andi asanzwe yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa nk’uko yagenwe.
Ibirori byo kwiyakira nyuma y’ubukwe byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga. Hari ingero nyinshi z’abafashwe mu bihe bitandukanye bakajyanwa muri stade, bakigishwa hanyuma bagacibwa amande bagataha.