Mu gihe mu gihugu hakomeje kugaragara umubare munini w’abantu bandura Covid-19, hagenda hagaragara abantu bafashe ingo batuyemo bakazihindura utubari birinda ko bahanwa kuko tutigeze twemererwa gukora kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Mu kiganiro Minisitiri Gatabazi yagiranye na RBA, yavuze ko ubu hagiye gukazwa ingamba n’ibihano ku bantu bahinduye ingo zabo utubari.
Yagize ati "Hari icyo dushaka kugarukaho n’abayobozi mu nzego z’ibanze babyumve n’izindi nzego dukorana, hari abantu bafashe ingo zabo bazihindura utubari ngo ntizafungwa, ubu tugiye kujya tuzifunga kugeza ubwo Covid-19 izaba irangiye. Icyo tubasaba nibirinde icyorezo kimeze nabi."
Muri iki kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko nubwo mu Rwanda hataragaragara ubwoko bwa Covid-19 bumaze igihe bwumvikana mu Buhinde bwamaze no kugera mu bihugu byo mu karere, abanyarwanda badakwiye kwirara na gato kuko bwandura vuba kurusha ubwari busanzwe.
Yagize ati "Kugeza ubu mu Rwanda ubwoko bwagaragaye mu Buhinde ntabwo bwari bwagaragara. Abo twagiye tubona ni abagaragaweho ubw’iyabonetse mu Bwongereza na Afurika y’Epfo ariko na bo babaga bayikuye hanze. Icy’Ingezi dusaba abaturage ni ukutirara bakirinda kandi mwagiye mubibona aho twafataga ingamba mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu wasangaga Covid-19 itakihagaragara."
Ubwiyongere bukabije bwa Civid-19 ni bwo bwatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 yongera gusuzuma no gukaza ingamba ziyongera ku zari zafashwe mu minsi icyenda yayibanjirije maze ifata inshya zirimo ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali n’Uturere zibujijwe.
Mu mabwiriza mashya harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri.
Ikindi kandi ni uko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’ingendo hagati y’uturere tundi tw’igihugu zibujijwe keretse ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.