Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Batangana Régis, avuga ko kugeza ubu abatuye aka karere basaga 68% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko ahanini muri iyi Mirenge ya Kibungo na Remera ingo nyinshi zitari zifite amashanyarazi.
Yagize ati “Muri Ngoma iterambere ririmo kuzamuka cyane; kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 68%, muri iyi Mirenge ahanini yagejejwemo amashanyarazi wabonaga nta terambere rihari, ariko ubu ubucuruzi burakorwa nijoro, hageze iterambere urahabona imashini zisya, ibyuma bisudira, amazu atunganya imisatsi n’ibindi byinshi kandi bitahabaga mbere, ubu urabona ko abaturage bishimye.”
Stephen Igooma, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana nawe yemeza ko ingo ziherutse guhabwa amashanyarazi muri Fumbwe na Rwamagana zongereye umubare w’abamaze kuyagira bava kuri 62% bagera kuri 71%.
Abayobozi b’amashami ya REG muri Ngoma na Rwamagana bose bavuga ko bari gufatanya n’ubuyobozi bw’utwo turere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo muri Ngoma na Rwamagana zizaba zifite amashanyarazi.
Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo
Mukashyaka Christine ni umuturage utuye mu Kagari ka Gahima, mu Murenge wa Kibungo, umwe mu baturage muri uyu Mirenge bagejejweho amashanyarazi muri aka Karere ka Ngoma.
Mukashyaka avuga ko nyuma yo guhabwa amashanyarazi ubuzima bworoshye ndetse ubu abana babo biborohera gusubiramo amasomo ndetse na serivisi nyinshi bakenera bazibona hafi bitandukanye na mbere aho byabasabaga amafaranga menshi bajya I Kibungo mu mujyi gushaka izo serivisi.
Uwimana Liberata ni umucuruzi ufite butike muri aka Kagari ka Gahima, mu Mudugudu wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.
Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.
Nsengimana Pione we ni Umuturage nawe utuye mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Uyu Nsengimana yahise ashinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza kandi agafasha abakoresha amatelefoni na radiyo kubakanikira ibikoresho byabo byapfuye.
Aragira ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nunga kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro, ariko ubu barazibona hafi kuko nazibegereje”.
Uwimana Gertulde ni umudamu wahise atangiza inzu itunganya imisatsi muri aka Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe ho muri Rwamagana nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.
Uwimana avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nyamirama, ndetse abaturage bishimira iterambere babonye.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.