Inkuru yo mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2018: Amaganya, imiborogo n’ibikomere ku batewe na FLN ya Rusesabagina -

webrwanda
0

Ni ubuhamya bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

Hari hakomeje kuburanishwa urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi baregwa hamwe ibyaha bitandukanye by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo.

Saa mbili n’iminota 39 nibwo Inteko Iburanisha yinjiye mu rukiko, itangira yumva abasaba indishyi muri urwo rubanza n’impamvu zabo.

Ngirababyeyi Désiré w’imyaka 31 niwe wahagurutse mbere. Yavuze ko indishyi asaba zikomoka ku bububare yanyuzemo ku mugoroba wo kuwa 15 Ukuboza 2018 ubwo yari atwaye imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Alpha yari iturutse i Rusizi yerekeza i Kigali.

Ngirababyeyi yavuze ko bahagurutse i Rusizi saa kumi z’umugoroba. Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 bageze muri Nyungwe rwagati, nibwo bakase ikorosi basanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda.
Abo basirikare ngo bahise batangira kubarasaho. Uwo mugabo yavuze ko bageze muri iryo korosi imbere hari indi modoka batangiye gutwika iri gushya.

Ati “Bari bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti ‘ese abasirikare b’Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?”

Ngirababyeyi yavuze ko yashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita abarasa igisasu (roquette) imodoka igwa munsi y’umuhanda mu ishyamba.

Ngo yahise amena ibirahure by’imbere mu modoka avamo, asaba na bagenzi be kuvamo ngo batangire urugendo rw’ishyamba muri iryo joro.

Yavuze ko yahise akuramo imyenda akagenda yambaye ubusa kuko muri ibyo bihuru byuzuyemo amahwa, atashoboraga kugenda yambaye imyenda.

Kubera ko atagiye kure cyane y’umuhanda, ngo hari imodoka y’ikamyo yanyuzeho ayireba, igeze imbere barayirasa. Icyakora kuko ngo hashobora kuba hari harimo umusirikare, nawe yarasanye nabo, inyeshyamba ziriruka.

Nibwo haje hakurikiyeho ibifaru by’ingabo z’u Rwanda ari nabwo zatangiraga gutabara zishakishha abakomeretse.

Ngirababyeyi yabwiye urukiko ko amaze kwizera ko ingabo z’u Rwanda zaje, yavuye mu bihuru ajya kubiyereka, bamusaba guhamagara abo bari bari kumwe bose kugira ngo batabarwe.

Yavuze ko bagiye bamwe bari kuvirirana kuko hari abari barashwe amasasu.

Ati “Nibwo ambulance zatangiye kuza kudutwara zitugeza ku Kigeme baradufasha abandi babakomeretse cyane babajyanye CHUK.”

Ngirababyeyi yavuze ko yarashwe amasasu mu kirenge ku buryo n’ubu hari ayahezemo kuko abaganga bamubwiye ko nibamubaga ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe kuko bamurashe mu mitsi ifite aho ihurira n’iyo mu bwonko.

Undi watanze ubuhamya ni Habimana Zerote w’imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n’inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho.

Ati “Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.”

“Inyeshyamba zavugaga Ikirundi, abandi bavuga Igiswahili, barambwira ngo ‘mfungure umuryango’. Uwabimbwiraga yari afite inkota ndende”.

Habimana yanze gufungura umuryango, barawurasa urafunguka. Batangiye kubarasa ariko kuko imodoka yari yahengamye batangira gukururuka bakwira imishwaro mu ishyamba.

Ngo inyeshyamba zakomeje kubakurikira, zibambura ibyo bari bafite ibindi zirabibikoreza, zibashorera mu ishyamba ijoro ryose bagenda urugendo rw’amasaha umunani.

Ati “Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw’amasaha ari hagati y’atandatu n’umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by’imbunda n’inkoni.”

“Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z’ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.”

Babonye izo nyeshyamba zigiye, ngo bigiriye inama yo kugaruka inyuma aho bavuye ari bwo bahuraga n’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Twarimo tuvirirana, njye nateruwe n’abasirikare batatu baranzamura bangeza ku muhanda, kuko nari navuye amaraso menshi bantera inshinge banzirika na bande mu mutwe, banzirika indi ku kuboko, banzirika n’indi mu mugongo no ku kirenge. Bakimara kudukorera ubwo butabazi bahise batujyana ku bitaro bya Kigeme.”

Aba batanze ubuhumaya bavuze ko barashwe bakaba baramugajwe ku buryo ntacyo bakibasha kwikorera bityo basaba indishyi.

Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y’iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y’impozamarira y’uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y’ikurikiranarubanza.

Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z’uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y’ikurikiranaburubanza.

Ngirababyeyi yavuze ko amasasu yarashwe n'inyeshyamba za FLN yamusigiye ubumuga
Habimana yavuze ko ntacyo akibasha kwikorera kubera ubumuga yasigiwe n'ibitero bya FLN
Ubwo abaregwa bageraga ku rukiko
Bose bafungiye muri Gereza ya Mageragere ari naho bageze mu rukiko baturutse
Mbere yo kwinjira mu cyumba cy'iburanisha, bahabwaga umuti wica udukoko mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Bamwe mu baregera indishyi barimo n'abakomerekejwe n'ibitero bya FLN bari bitabiriye iburanisha
Nsabimana Callixte aganira n'umunyamategeko we mbere y'uko iburanisha ritangira
Abaregwa bose mu rukiko
Angelina Mukandutiye ni umwe mu baregwa wari mu rukiko

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)