Insoresore z'Abanya-Uganda zakubise Umunyarwanda ziramutwika kugeza apfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo we watoraguwe ku wa 6 Kamena 2021 ahagana saa Saba z'amanywa mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kanyenzugi, aho abo bagizi ba nabi bamujugunye.

Virunga Post yatangaje ko uyu Bazambanza yagiye muri Uganda avuye n'ubundi mu Karere ka Burera. Yari atuye ahitwa Butandi i Kabale ari naho yakoreraga akazi ka buri munsi. Yari ahamaze imyaka irenga ine, kugeza ubwo yatewe mu rugo rwe n'abagizi ba nabi barimo sebuja, bakamukorera ibikorwa by'ubunyamaswa birimo kumukubita barangiza bakamutwika yambaye ubusa kugeza apfuye.

Umwe mu bayobozi baturiye umupaka utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati 'Birababaje, ukuntu abayobozi bo muri Kabale batigeze bagira icyo bakora kugira ngo bakize ubuzima bw'uyu Munyarwanda cyangwa ngo bakore iperereza kugira ngo bamenye abamwishe.'

Umurambo we umaze gutoragurwa, wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burere kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku rupfu rwe.

Si ubwa mbere Umunyarwanda yiciwe muri Uganda, kuko uretse no kwicwa, hakunze kumvikana amakuru y'Abanyarwanda benshi bafatwa n'inzego z'ubutasi za Uganda zikabafunga, zikabakubita ndetse zikabica urubozo bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda, kugeza ubwo hari aboherezwa ku mupaka batabasha kugenda kubera gukubitwa, abandi bagapfirayo.

Inkuru iheruka y'Umunyarwanda wiciwe muri Uganda ni iy'uwitwa Felicien Mbonabaheka wishwe ari kugerageza gutabara Umunyarwanda wari wibasiwe n'abagizi ba nabi b'Abagande barimo kumukubita. Aba bagizi ba nabi bafashe Mbonabaheka bamukata umutwe n'amaguru ndetse n'urutirigongo, barangije bamushyingura batamenyesheje umuryango we cyangwa Leta y'u Rwanda.

Kugeza ubu, Leta ya Kampala ntacyo iravuga kuri uru rupfu rw'agashinyaguo rwishwe Mbonabaheka.

Leta y'u Rwanda ntihwema kugira inama Abanyarwanda ibabuze kujya muri Uganda kubera ko itizeye umutekano wabo, kuko abenshi bagiyeyo bakorerwa ibikorwa by'urugomo, barakubitwa, barafungwa abandi bakicwa.

Nyuma y'amasezerano ya Luanda yasinywe n'abakuru b'ibihugu bya Uganda n'u Rwanda mu 2019, yari akubiyemo ingingo zigamije gushyira akadomo ku bikorwa by'ihohoterwa bikorerewa Abanyarwanda no kugarura umubano w'ibihugu byombi, nta cyizere cy'uko ibi bizagerwaho kuko Leta ya Uganda idafite ubushake bwatuma bigerwaho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insoresore-z-abagande-zakubise-umunyarwanda-ziramutwika-kugeza-apfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)