Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangarije Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru ko iperereza ku rupfu rw'uriya munyamategeko ryarangiye ndetse ko ryerekanye icyamwishe.
Dr Murangira uvuga ko harebwe amashusho yafashwe na camera z'inyubako y'Isoko rizwi nk'Inkundamahoro aho yapfiriye, zagaragaje ko yiyahuye.
Yagize ati 'Amashusho ya camera z'igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.'
Ubwo uriya munyamategeko yapfaga, hakurikiye amakuru menshi arimo ay'abavugaga ko yishwe gusa icyo gihe RIB yari yasabye abantu kwirinda kumva aya makuru mbere y'uko iperereza rirangira.
Dr Murangira yanenze abakwirakwiza aya makuru y'ibinyoma by'umwihariko agaruka ku muntu wahaye ikiganiro (interview) umuntu urwaye mu mutwe uzwi muri kariya gace ka Nyabugogo agatanga amakuru anyuranye n'ukuri.
Dr Murangira yagize ati 'Umuntu w'umunyamakuru utambutsa ibintu nk'ibyo aba afite undi murongo.'
Me Bukuru Ntwali yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatatu w'icyumweru gishize tariki 02 Kamena 2021 ubwo yamanukaga mu igorofa ya gatanu y'inyubako ikoreramo isoko rizwi nk'Inkundamahoro.
Uyu Munyamategeko akimara gupfa, ntihahise hamenyekana imyirondoro ye gusa nyuma Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ari uriya munyamategeko wari usanzwe yunganira abantu mu nkiko.
Me Bukuru Ntwali wari uzwi cyane mu gusesengura ibijyanye n'Ikibazo cy'Abanyamulenge bakomeje kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021.
UKWEZI.RW